00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Safari wari umwarimu bamusanze mu nzu yapfuye

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 2 May 2015 saa 12:05
Yasuwe :

Safari Emmanuel w’imyaka 55, wari umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu, bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega.

Nkurunziza Idrissa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega yatangarije IGIHE ko urupfu rwa Safari rwamenyekanye ahagana saa mbili za mu gitondo cy’uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2015.

Nkurunziza yagize ati “Byamenyekanye mu masaha ya saa mbili za mugitondo, abajyanama b’ubuzima batubwiye ko yari amaze iminsi arwaye malaria.”

Safari yibanaga mu nzu akaba yari amaze imyaka irindwi (7) atandukanye n’umugore we na we wigisha muri APACOPE, akaba yari yaraye anamusuye, bikaba byari byatumye hari n’abakeka ko haba hari uruhare yagize muri urwo rupfu.

Gusa kuri ibi Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatangaje ko ntawe ukwiye kubikeka atyo, kuko uwo mugore yamusuye nyuma yo kubwirwa ko uwari umugabo we arwaye kandi arembye, ndetse iperereza ry’ibanze ryakozwe rikaba nta ruhare na ruto rimugaragazaho.

Umurambo wa Safari wahise ujyanwa gusuzumwa ngo harebwe niba koko yahitanywe nindwara, hahita hanatangwa uburenganzira bw’uko yashyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages