00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umugore wasabirwagwa kwirukanwa mu mudugudu yatawe muri yombi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 September 2017 saa 12:53
Yasuwe :

Nyuma y’aho uumugore n’umugabo bo mu Kagari ka Kabahizi, Umurenge wa Gitega muri Nyarugenge basabiwe n’abaturage n’inzego z’ibanze kwimuka muri ako gace babashinja gucumbikira abajura no kugura ibyo bibye, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugore.

Mu minsi ishize nibwo IGIHE yabagejejeho inkuru y’uburyo abaturage mu Cyahafi mu Murenge wa Gitega bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze basabye ko umugore n’umugabo we bimuka kubera ikibazo cy’uko bacumbikiraga abajura ndetse bakanabagurira ibyo bibye.

Mu mpera z’icyumweru gishize inzego z’umutekano zaje gusanga mu nzu y’uwo muryango ibintu bitandukanye byibwe birimo imyenda n’inkweto, amasafuriya manini atekerwamo mu mahango y’ubukwe n’ibindi.

Kuwa Gatanu tariki 22 Nzeri 2017, Polisi yatunguye uwo muryango isangamo ibyo bintu bitandukanye byibwe, abaturage bamwe bahita bagaragaza n’ibimenyetso ko ibikoresho bimwe ari ibyabo bari baraburiwe irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyahafi, Munyaneza Jacques, yabwiye IGIHE ko uwo muryango wanafatanwe n’abandi basore babiri bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Yagize ati “Si we wenyine wafashwe yafatanwe n’udusore tubiri twashijwagwa ubujura ku buryo bahise bajyanwa kuri Aitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge ndetse turateganya ko ku wa Gatandatu mu nama y’umuganda aribwo tuzafata icyemezo cya burundu cyo kubirukana kubera ko ubu umugabo n’abana be ari bo bari kuba muri iyo nzu.”

Yasoje asaba abaturage kwirinda kugura ibintu byibwe cyangwa bidafite inyemezabwishyu kubera ko iyo babifatanywe nabo bafatwa nk’abajura.

Umugore wasabirwagwa kwirukanwa mu mudugudu ashinjwa gucumbikira abajura yatawe muri yombi n'abasore babiri bashinjwa ubujura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages