00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umukozi wo mu rugo arakekwaho gushaka kuroga abo yakoreraga

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 4 January 2016 saa 09:16
Yasuwe :

Mu rugo rw’uwitwa Emertha Mukabayire n’umuryango we batuye mu Kagari ka Kabuguru ya Kabiri mu Murenge wa Rwezamenyo, basimbutse urupfu nyuma yaho umukozi wo mu rugo yari yabacuriye umugambi wo kubagaburira ibiryo yashyizemo uburozi.

Mukabayire avuga ko yagiye hanze saa sita z’ijoro tariki ya 2 Mutarama 2016, agasanga umukozi we bari bamaranye umwaka arimo guteka inyama zimeze nk’ibinure, ibi ngo bikaba byari uburozi bwagombaga gushyirwa mu biryo bikazahitana abagize uyu muryango.

Uyu mukozi witwa Nyiranizeyimana Beatha, yabwiye umukoresha we ko ibyo yari atetse ari uburozi, yahawe n’umugore baturanye.

Ati “Izo nyama yarazimpaye ngo nzajye nzishyira mu biryo [...] uyu munsi yari yambwiye ngo ndare nzitogosheje, hanyuma nzabishyire mu gitoki. Yari kuzampemba bamaze gupfa.”

Mukabayire yabwiye TV1 ko yumvise ijwi rimubwira kujya kureba icyo umukozi we arimo gukora mu gikoni saa sita z’ijoro.

Ati “Turangije kurya no gusenga, numvise ijwi rimbwira ngo jya mu gikoni urebe ibyo Beatha akora. Ngeze mu gikoni narinzi ko yaryamye, ariko nsunitse urugi mbona itara riracyaka, noneho mbona arikanze hari agasafuriya kari ku ziko mbona agakuye ku mbabura agasunikiye munsi y’akabati, ndamubaza nti utetse ibiki ko twariye twarangije? agira igihunga ntiyamvugisha, nkomeje kumubaza niko kunsobanurira ko ari uburozi yahawe n’umugore duturanye.”

Akomeza avuga ko uwahaye umukozi we uburozi ngo yari yanamubwiye ko hari n’ipusi azamuha akayishyira munsi y’igitanda cya nyirabuja.

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Buhoro, Rukundo Jean Damascène, avuga ko uyu mukozi yemera ko yahawe uburozi n’umugore baturanye ngo aroge abo mu rugo yakoragamo, bakaba bakoze raporo bakayohereza ku Kagari.

Uyu mugore unshinjwa gutanga uburozi yavuze ko abeshyerwa, kandi ko agiye kwiyambaza ubuyobozi ngo akurweho urwo rubwa.

Mu Karere ka Nyarugenge umukozi wo mu rugo arakekwaho gushaka kurogo abo yakoreraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages