00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umurambo w’umugabo wariwe n’ingona washyize uraboneka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 August 2017 saa 01:16
Yasuwe :

Umurambo wa Tugirimana Jean Pierre w’imyaka 27 wo Murenge wa Mageragere wariwe n’ingona kuwa 12 Kanama 2017 agiye kuvoma mu ruzi rwa Nyabarongo, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’iminsi itatu abaturage bashakisha, ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa 15 Kanama 2017, ni bwo uyu murambo wagaragaye ureremba mu ruzi rwa Nyabarongo nk’uko inzego z’ibanze zabitangarije IGIHE.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko wagaragaye nta byo mu nda ufite.

Yagize ati “Nibyo wabonetse ariko wari warangiritse kubera ko nta byo mu nda wari ufite kandi murabizi ko wari umaze iminsi itatu mu mazi.”

Yakomeje yihanganisha abaturage by’umwihariko umuryango wa nyakwigendera, anabasaba kwirinda kongera kovoma muri Nyabarongo mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi ingona zarya, cyane cyane ko hari andi mavomo yamaze kugezwa muri aka gace.

Tugirimana Jean Pierre arashyingurwa saa munani zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017 mu irimbi rya Nyarufunzo riherereye mu Murenge wa Mageragere.

Mu cyumweru gishize ubwato buri mu bikorwa byo gushakisha umurambo w'uwariwe n'ingona

Indi nkuru wasoma : Undi muturage w’i Mageragere yishwe n’ingona agiye kuvoma muri Nyabarongo(Yavuguruwe)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages