00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umuyobozi mu Kagari yafatiwe mu cyuho yakira ruswa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 August 2015 saa 08:53
Yasuwe :

Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo akekwaho kwakira ruswa yahawe n’umuturage wubatse nta byangombwa.

Uwo muyobozi hamwe n’umuturage wari ugiye gutanga ruswa, bafashwe mu mugoroba wo kuwa Mbere tariki 3 Kanama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Karangwa Johnston yatangarije IGIHE ko uwo muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’uko we n’uwo muturage bari bananiwe kumvikana kuri ruswa yagombaga kumuha.

Yagize ati “Bamufashe ku murogoroba w’ejo saa kumi mu biro by’Akagari kubera ko we n’uwo muturage bari bagiranye ubwumvikane buke bw’amafaranga ari bumuhe, ni bwo polisi yahageze isangana uwo muturage ibahasha irimo ibihumbi 158 avuga ko ari ayo yari amuzaniye kugira ngo inzu ye batayisenya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Karangwa Johnston

Yakomeje avuga ko uyu muturage yabwiye polisi n’abari aho ko aya mafaranga ibihumbi 158 yari ayazaniye uyu muyobozi kubera ko yari yanze gufata ibihumbi 38 yari yamuzaniye mu gitondo amubwira ko ari make.

Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda akaba asaba abaturage batuye muri ako gace kubaka basabye ibyangombwa, aho kubaka baciye mu nzira za bugufi zitemewe.

Gusa n’ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buri mu rugamba rwo kurwanya abubaka mu kajagari busenya amazu yubatswe nta byangombwa, bamwe mu baturage bemeza ko kubaka mu kajagari bitazashira mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze bagisaba abaturage ruswa, dore ko bemeza ko n’inzu zisenywa biterwa n’uko ba nyirazo ntacyo baba batanze.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages