Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabusunzu, bavuga ko umurambo wa Hirwa Prince wabonywe bwa Mbere n’akana kitwa Umutoni Carine na Nyina wabo Uwimana Claudine babaga mu rugo rumwe.
Uwimana Claudine, nyina wabo wa Hirwa, usanzwe yigisha ku Kigo cya APRM, yagaragarije IGIHE ko abamwishe bashobora kuba ari abajura bari basanzwe babazi bashakaga amafaranga bitewe n’uko ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatanu mu gihe ku wa Gatatu Nyirakuru yari yishyuwe amafaranga ibihumbi 500.
Uwamahoro , avuga ko nyuma yo kumwica bibye ibitenge 19, amasafuriya n’ibindi bikoresho byo mu nzu bakayikinga, urufunguzo bakarushyira munsi y’urugi.
Umurambo wa Hirwa wabonywe munsi y’igitanda igihe bari barimo gukora isuku mu byumba byabo bazi ko yagiye ku ishuri bitewe n’uko yari kwiga ikigoroba, mu gihe Nyirakuru umurera witwa Nyirahirwa Verena atari yiriwe mu rugo yagiye kurangura mu isoko ry’i Musambira.
Uwimana yagize ati “ Gashiki ke kuko kari gasanzwe kajya gufata urufunguzo aho nyirakuru akorera , kakimara kurubona munsi y’urugi karafunguye nanjye nanjye ndaza dutangira gukora isuku tuzi ko umwana yagiye kwiga ,nyuma nibwo numvise ambwira ngo amubonye munsi y’igitanda njya kureba nsanga aziritse akagozi k’igitenge mu ijosi”.
Yakomeje atunga agatoki abakomisiyoneri agira ati “ Abaje bari bahazi kuko babikoze nyuma y’uko ku wa Gatatu mama bari bamwishyuye amafaranga ibihumbi 500 kashi mu bihumbi 650 yari asigaye kurihwa ku nzu yagurishije mu mwaka ushize, gusa n’ubwo umuntu atavuga n’abakomisiyoneri si shyashya”.
Nyakwigendera Hirwa Prince, yari mwene Ndungutse Bosco na Muzigabanga Consolee ariko akaba yarererwaga kwa Nyirakuru Nyirahirwa Verena.
Umuvugizi wa Polisi Supt. Mbabazi Modeste, nawe yemeza ko uyu mwana ashobora kuba yarishwe n’abajura bari baje kubiba akababona.
Yagize ati “ Nibyo yarishwe, twabonye ko ari abagizi ba nabi baje bafite umugambi wo kwiba , uwo mwana ashobora kuba yarababonye bahitamo kumwica bakamushyira munsi y’igitanda”.
Yakomeje agaragaza ko icyemeza ko abamwishe ari abagizi ba nabi ,ari uko muri iyi nzu bibye n’ibitenge bigera kuri 19 amasafuriya n’ibindi bikoresho byo mu nzu.



















TANGA IGITEKEREZO