Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyarugenge rusanga hari byinshi rwagezeho mu myaka 20 u Rwanda rubohowe, birimo kwibohora ubukene, ariko rugasabwa kwibohora ibiyobyabwenge kuko ntaho rwagera rukiri muri ubu buyobe.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, usanga hari urubyiruko rwatwawe n’ibiyobyabwenge akenshi byiganjemo urumogi. Mu bukangurambaga bwa buri munsi, Leta y’u Rwanda ikangurira urubyiruko kubyirinda.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyarugenge rwemeza ko mu myaka 20 igihugu kibohowe, hari aho rwageze ariko ko rucyugarijwe n’ibiyobyabwenge. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nteko rusange ya cyenda y’urubyiruko mu Karere ka Nyarugenge.
Ruvugabigwi Martin, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyarugenge asanga hari urubyiruko rucyishora mu gukoresha ibiyobyabwenge ariko ko nabo baticaye ubusa.
Yagize ati “Mu kwezi gushize twakoreye ibitaramo mu mirenge yose igize aka karere twereka urubyiruko ibibi by’ ibiyobyabwenge tubashishikariza kubireka no kwerekana ababigiramo uruhare.”
Uru rubyiruko kandi rukwiye gukomeza kuba umusemburo w’ibyiza igihugu cyagezeho, rugakangukira kwiteza imbere kuko ari yo ntambara nshya igezweho mu gihe iy’amasasu yarangiye.
Yasabye uru rubyiruko “Kwibumbira mu makoperative kuko nta cyo bageraho badafatanyije, ati "Dukomeze turinde ibyagezweho ntibyangizwe”.
Munyakazi Sadathi, umuhuzabikorwa mu Murenge wa Rwezamenyo yavuze ko rumwe mu rubyiruko rucyugarijwe n’ingeso zirimo kunywa ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ubusambanyi ariko ko kwibohora nyako bikurikirwa no guhindura abantu kandi muri uyu murenge bakaba barakoze ibikorwa byinshi birwanya iyi mico, barwigisha banarukangurira kwihangira imirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yasabye uru rubyiruko kwibohora no mu biyobyabwenge mu bwoko bwabyo byose, yaba inzoga kuko inyinshi iyobya ubwenge, urumogi n’ibindi.
Yavuze ko nk’uko izina ribivuga ari ibiyobyabwenge, ati "Urubyiruko rwacu rukeneye kubohoka muri ibyo aho kuyoba, bongere bumve ko ari bo maboko n’ ubwenge bw’igihugu birinde ibyayobya ubwenge bwabo.”
Muri rusange, Mukasonga asanga muri aka karere urubyiruko rwarageze kuri byinshi mu myaka 20 ishize harimo urwibumbiye muri koperative, rurimo 30 y’abakarani. Hari abamotari binjiza byinshi mu gihugu, n’urundi rubyiruko usanga rwateye imbere kurushaho mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.
Brig Gen. Andrew Kagame waganirije uru rubyiruko yarunyuriyemo uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze, n’uko izi ngabo zagendaga zishakira ibisubizo aho rukomeye. Urugero yatanze ni ku biraro bya Bugesera na Rwabusoro byaciwe ariko bagakoresha ubuhanga bakambuka kandi intsinzi ikaboneka.
Yasabye urubyiruko gukomeza inzira yo kurinda ibyagezweho ku bufatanye n’ingabo z’igihugu zongereye ubushobozi n’ubumenyi, birinda ibyarusubiza inyuma birimo amacakubiri, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Iyi nteko yahuje urubyiruko rugize komite nyobozi mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu karere mu mirenge n’abahagarariye ihuriro ry’abanyeshuri mu mashuri makuru, kaminuza n’ayisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO