00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Uruhuri rw’ibibazo ku banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 4 October 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Aba banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bavuga ko baheruka ibyo kurya mu mwaka wa 2014, bakigera mu murenge wa Kanyinya aho batujwe, kuri ubu bamwe bakaba baramaze gusubira muri tanzaniya, dore ko hari n’abamaze upfa kubera kurwara ntibavurwe.

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya , nyuma yo kwakirwa n’akarere ka Nyarugenge mu mwaka wa 2014, kakabatuza mu kagari ka Taba mu murenge wa

Kanyinya baheruka ibyo kurya icyo gihe.

Kuri ubu bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo kutagira ubwisungane mu kwivuza , kudahabwa imishinga bemerewe yabafasha kwibeshaho , amazu bubakiwe atuzuye , hamwe n’ikibazo bavuga ko kibakomereye cy’inzara , dore ko ngo bamwe muri bo ngo baratangiye guhunga, nk’uko babitangarije TV1.

Aba banyarwand abatifuje ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru bagaragaje akababaro kabo umwe muri bo yagize ati ‘Icyo dushaka ko badufasha ni ukugirango tubone uko twabaho , inzara niyo iturembeje .’

Undi ati ‘ Uku ni ukwezi kwa 10 , umwaka urashize nta yindi nkunga yaba iyo mu karere yaba iyo mu bantu bigenga ntayo twongeye kubona . Hari abantu 2 bahunze inzara ntituzi aho bari bashobora kuba barasubiye muri tanzaniya.’
Hari abamaze gupfa kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza...

Kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza bamwe ngo barembera mu rugo , abandi bagasoroma imiti y’ibyatsi , ikibazo ngo nacyo kibahangayikishije cyane , dore ko ngo hari umwe muri bo uherutse g upfusha abana babiri bishwe n’umusongo .
‘Najyanye umwana kwa muganga kubera nta mituweri nari mfite bansubiza inyuma , nyuma yaho umwana ahita apfira kwa muganga , iyo nza kuba mfite mituwere umwana ntabwo yari bupfe.’

Ibibazo bafite babibwiye. ubuyobozi ...

Umwe ati ‘ Ushinzwe imibereho myiza mu karere arabizi . Twamugejejeho ikibazo ati ariko ubwo nta soni muba mufite zo kuza ngo muje hano ku karere ngo muje kudutakira ikibazo cy’inzara, ati ese hano hejuru muri aya mabati hari ubufuka bw’ifu mubonamo cyangwa hari imiceri ati mwintera isesemi nimugende ntanubwo mwaje ngo tubatamike.’

Undi ati ‘ Mwadukoreye ibishoboka wenda mukadufata nkaho ari inshuro ya nyuma mukaduha icyadufasha kubaho ejo , murorere kudutamika . Ibyaribyo byose Nyakubahwa Perezida wa Repuburika tumuziho gukemura ibyananiranye , tumuziho gushyira intoki mu muriro aho abandi batinye[...]mwamutubwirira ko dufite akarengane , dufite umubabaro [...]menya ntabwo atubona nk’abaturage atubona nk’abanzi .’

Ndayisenga Jean Marie Vianney , umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , yemera koko ko aba banyarwanda badaheruka guhabwa ibyo kurya .

Yagize ati ‘ Ikijyanye n’inzara koko wa mugani baheruka ibiryo icyo gihe, ariko buriya nta bwo akarere kashyiraho ubwo buryo bwo gutunga abantu gutyo kuko ntabwo bwaba ari uburyo bwo kubafasha [...] ubwo wenda niba bagaragaje ko bafite ikibazo cy’inzara ku buryo bwihariye turabegera tuze kureba niba koko icyo kibazo gihari . Icyo kuba hari abatangiye gusubira muri tanzaniya kubera inzara ntabwo tukizi .ibyo kuvuga ko tutazabatamika ntabyo navuze ubwo banyibeshyeho .’

Akaba yakomeje avuga ko abdafite ubwisungane mu kwivuza bazashyirwa mu byiciro bakishyurirwa na leta .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages