00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Yafashwe amaze kwiba umucuruzi wa Tigo Cash amafaranga asaga ibihumbi 70

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 September 2015 saa 06:15
Yasuwe :

Ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2015, Umusore twahaye izina rya Bizimana uvuga ko atuye mu Murenge wa Muhima yafatiwe mu Mujyi wa Kigali amaze kwiba umucuruzi wa Tigo Cash amafaranga ibihumbi 78 amaze kumuha telefone ye ngo ashyiremo nimero amuhe mituyu(Me2u).

Bizimana yagiye mu Gacinjiro aho umukobwa witwa Nyiraminani Julienne ucuruza mituyu na Tigo Cash akorera, amusaba amayinite undi amuhaye telefone ye, aho gushyiramo nimero ahubwo ahita yiyoherereza amafaranga ibihumbi 78 yari afitemo.

Nyiraminani Julienne yabwiye IGIHE ko kugira ngo amenye ko Bizimana amwibye byatewe n’uko ubwo yamaraga kwiyoherereza amafaranga yahise agenda yiruka ntayo amuhaye bituma ahita areba ko agifite amafaranga ye kuri konti.

Yagize ati “Njye maze kubona ko ahise agenda yiruka nta mayinite muhaye kandi na telephone yanjye yari yayitindanye byahise bituma ndeba amafaranga mfite kuri konti yanjye nsanga amaze gukuraho ibihumbi 78 hasigaye 192 gusa.”

Nyiraminani akomeza avuga ko akimara kubona ko Bizimana yamwibye yahise yihutira kubibwira abacuruzi bagenzi be ariko na we akomeza kumukurikira na we amenye ko akurikiwe akagenda yihisha.

Yagize ati “Kubera ko nari namaze kubibabwira yagiye ku wundi muhungu ucuruza Tigo cash ahita amubikurizaho ibihumbi 30 ni bwo nyuma yamusabye irangamuntu arayibura yanga ko agenda ahita ampamagara ambwira ngo nze ndebe ko ariwe wanyibye, nsanga ni we.”

Nyuma y’aho bigaragaye ko Bizimana yiyoherereje aya mafaranga kuri nimero ye ya telefone yari afite ubwo yafatwagwa yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi iherereye muri gare nshya iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages