Uwo musore yanafatanywe ibikoresho yifashishaga mu kuyakora, ari byo: pudere, litiro n’igice bya peterori, uturindantoki tubiri, n’amacupa atatu.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Karere ka Nyarugenge, SSP Edouard Kayitare, yavuze ko izo noti z’impimbano n’ibyo bikoresho yifashishaga mu kuzikora, byafatiwe mu nzu y’uwo musore mu Kagari ka Cyivugiza, mu Murenge wa Nyamirambo, ku itariki 15 Mata 2015, ahagana saa tatu z’ijoro.
SSP Edouard Kayitare yavuze ko uwo musore acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, ndetse n’ibyo bikoresho akaba ari ho bibitse, mu gihe iperereza rigikomeje hakusanywa ibimenyetso ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.
SSP Edouard Kayitare yagarutse kandi ku ngaruka aya mafaranga y’amahimbano agira, haba ku uyahawe no ku gihugu muri rusange.
Yagize ati: “Umucuruzi cyangwa undi muntu wishyuwe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite, bituma atangira gutera ifaranga ry’Igihugu icyizere. Iyo abaturarwanda batagifitiye icyizere ifaranga ryabo bituma bumva bakoresha amafaranga y’amahanga ibi bikavamo guta agaciro k’ifaranga, ibi bikorwa bihanwa n’amategeko y’u Rwanda”.
Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihana umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’u Rwanda. ihanishwa uwabigizemo uruhare igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).
SSP Edouard Kayitare yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, harimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, kandi abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Yagaragaje ko uyabonye agahita abimenyesha inzego z’ubutabera abyibwirije adakurikiranwa kuri icyo cyaha.
Yabagiriye inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.
Ku bw’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini k’itara ry’umuhemba (move) kabafasha gutahura amafranga y’amahimbano.



















TANGA IGITEKEREZO