00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge : Yafunzwe akekwaho gutwika inzu kubera ideni ry’ibihumbi 80Frw

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 6 July 2026 saa 10:49
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyakabanda, akagari ka Munanira I, yafunzwe akurikiranyweho kugira uruhare mu nkongi yafashe inzu ikorerwamo ububaji.

Iyi nzu yatwitswe mu masaaha ya saa Mbili z’ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2026.

Abaturage bavuze ko uyu mugabo ukekwa yari afitiwe ideni ry’ibihumbi 80 Frw, ndetse ko ari na byo byaba byabaye intandaro yo gutwika iyi nzu yari irimo ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 Frw.

Umwe mu baturage yagize ati “Uyu mugabo ni uw’aha. Yakoraga muri iyi atelier (ahakorerwa ibikorwa by’ububaji) ariko bamwambura ibihumbi 80 Frw bye yakoreye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko Polisi yahise izimya iyo nkongi nta muntu ihitanye cyangwa ngo akomereke.

CIP Gahonzire yavuze ko ibyangiritse birimo igisenge cy’inzu, urugi rwayo ndetse na bimwe mu bikorerwamo nk’intebe, amadirishya, ibitanda n’ibindi.

Yavuze ko amakuru y’ideni akiri gukorwaho iperereza ariko icyagaragaye ari uko ba nyir’iyi nzu ndetse n’abayikodesha bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Yagize ati “ Ayo aba ari amakuru abantu batanga, tugiye gukora iperereza tubihuze tumenye niba ari ukuri… icyakora amakuru twamenye ni uko hashobora kuba hari amakimbirane hagati ya ba nyir’inzu hamwe n’abayikodesha”

Yahamije ko uyu mugabo yafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.

Inzu yakorerwagamo ububaji yatwitswe n'uwo bikekwa ko yari aberewemo ideni ry'ibihumbi 80 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages