Iyi nzu yatwitswe mu masaaha ya saa Mbili z’ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2026.
Abaturage bavuze ko uyu mugabo ukekwa yari afitiwe ideni ry’ibihumbi 80 Frw, ndetse ko ari na byo byaba byabaye intandaro yo gutwika iyi nzu yari irimo ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 Frw.
Umwe mu baturage yagize ati “Uyu mugabo ni uw’aha. Yakoraga muri iyi atelier (ahakorerwa ibikorwa by’ububaji) ariko bamwambura ibihumbi 80 Frw bye yakoreye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko Polisi yahise izimya iyo nkongi nta muntu ihitanye cyangwa ngo akomereke.
CIP Gahonzire yavuze ko ibyangiritse birimo igisenge cy’inzu, urugi rwayo ndetse na bimwe mu bikorerwamo nk’intebe, amadirishya, ibitanda n’ibindi.
Yavuze ko amakuru y’ideni akiri gukorwaho iperereza ariko icyagaragaye ari uko ba nyir’iyi nzu ndetse n’abayikodesha bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Yagize ati “ Ayo aba ari amakuru abantu batanga, tugiye gukora iperereza tubihuze tumenye niba ari ukuri… icyakora amakuru twamenye ni uko hashobora kuba hari amakimbirane hagati ya ba nyir’inzu hamwe n’abayikodesha”
Yahamije ko uyu mugabo yafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!