00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Yagonze umwana wiga mu y’incuke arapfa na we aratoroka

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 February 2015 saa 06:29
Yasuwe :

Umushoferi utaramenyekana izina wari utwaye tagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite ikirango RAC229D yagonze umwana witwa Mudatsikira Enock mu Mudugudu wa Kanyange mu Kagari ka Munanira ya II mu murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ahita apfa umushoferi na we aratoroka.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba bavuga ko Mudatsikira w’imyaka itanu y’amavuko bavuga ko yigaga mu ishuri ry’incuke rya Kabusunzu (gardienne) yagonzwe saa moya n’iminota 20 za mu gitondo.
Abaturage (…)

Abaturage babonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe n’umuvuduko ukabije umushoferi wari uyitwaye yari afite.

Bamwe bemeza ko uyu mushoferi yagonze uyu mwana ubwo yavaga ku ishuri ryisumbuye rya APACE akakba yari atwaye abanyeshuri bahiga.

Gusa bivugwa ko nyuma y’uko agongeye uyu mwana, uyu mushoferi yahise asohoka mu modoka yiruka ku buryo kugeza n’ubu ataraboneka.

Umuvugizi w’Ishami rya Pilisi Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, CIP Emanuel Kabanda, yemeje ko uyu mwana yahise apfa ndetse ko n’umushoferi yatororotse ariko ari gushakishwa.

Bivugwa ko polisi yahise itwara umurambo w’uyu mwana mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages