00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Yakebye umugabo we intoki amuziza amafaranga y’u Rwanda 1000

Yanditswe na

Maniriho Dubois

Kuya 11 March 2015 saa 07:05
Yasuwe :

Umugore witwa Umuhoza Claire utuye mu Kagari ka Munani ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yakebye umugabo we Bimenyimana Charles intoki amuziza kuba amaze ibyumweru bibiri atari yamwishyura 1000 frw yamugurije.

Umuhoza usanzwe ukora akazi k’umutekano muri DASSO mu Murenge wa Nyakabanda ,yakebye umugabo we saa saba n’Igice z’ijoro ryo ku wa kane w’icyumweru gishize amusanze mu cyumba bararamo ari kumwe n’Inkeragutabara.

Abaturage bo mu kagari ka Munanira ya II bavuga ko Umuhoza kuko yari yasinze cyane dore ko yari yatangiye kunywa inzoga mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe kandi bikaba bizwi ko iyo yasomye ku gacupa aruhuka arwanye n’umugabo we.

Bavuga ko Umuhoza ufitanye abana Batatu na Bimenyimana ,yamutemye intoki zigera kuri Enye ku biganza byombi.

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugore yasabye Inkeragutabara zo mu Mudugudu wa Gasiza kumuherekeza iwe azibeshye ko umugabo we yishe umwana wanyuma batabyaranye.

Umusore utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Yavuye ahitwa mu Kamenge ku Kimisagara azibwira ngo nizimutabare umugabo we yishe akana ke kanyuma akaziza ko yakabyaranye n’undi mugabo ku buryo byatumye anagerana nazo mu cyumba aho yari aryamye”.

Yakomeje avuga ko abaturage bahuruye bumva umugabo ari gutaka cyane avuga ko umugore we amucyebye intoki ariko atazi icyo azimucyebesheje

Umugabo wa Umuhoza, Bimenyimana Charles , yabwiye IGIHE ko no mu mpera z’Umwaka wa 2014 bwo yari yamucyebye itama bitewe n’ubusinzi avuga ko atifuza kongera kubana n’umugore we bitewe n’ibikorwa amukorera .

Yagize ati “ Si ubwa Mbere ankora ibintu nk’ibi kuko no mu Mwaka ushize yari yacyebye itama ryose n’ urwembe kubera ubusinzi ku buryo bwo byageze no kuri Mayor wa Nyarugenge akamusaba kutazongera ariko yongeye,yanzizaga kuba ntaramwishyura amafaranga 1000 yangurije mu byumweru bibiri bishize “.

Umuhoza we yabwiye IGIHE ko nta kindi kintu apfa n’umugabo we uretse kuba aba yifuza ko yareka akazi k’umutekano akicara mu rugo gusa.

Yagize ati “ N’ubwo ahakana yanterefonye ambwira ngo umwana wawe namwishe nibwo twagiyeyo twiruka dusanga yabeshyaga, rwose nta kintu namutwaye arabeshya n’ukunsebya gusa aba ashaka kugira ngo nirukanywe ku mirimo yanjye gusa”.

Umuyobozi w’Akagari ka Munanira ya II ,Nirere Angelique yavuze ko atari azi iki kibazo kuko abashinzwe amakuru mu kagari batakimumenyesheje ariko ko agiye kugikurikirana.

Nyuma yo gutema umugabo we yahise yimuka ajya gutura ahitwa muri Karabaye kuko umugabo yanze ko bongera gusubirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages