00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Yakubiswe agirwa intere akekwaho ubujura

Yanditswe na

Philbert Hagengimana na Thamimu Hakizimana

Kuya 20 March 2015 saa 02:46
Yasuwe :

Manishimwe Jean Caude yafatiwe mu cyuho yurira urugo yashakaga kwibamo mu Mudugudu wa Kanyange mu Kagari ka Munanira ya I, Umurenge wa Nyakabanda, maze abaturage baramukubita bamugira intere kugeza aho atakibasha kugenda.

Abo baturage batangaje ko Manishimwe yafashwe, saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00am) cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe, arimo yurira igipangu cy’umwe mu baturage batuye muri aka gace, akaba yafashwe na Thierry (irindi zina ntiryamenyekanye) uvuga ko na we bamupfumuriye inzu bashaka ku mwiba mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa kane.

Yagize ati “Erega yari yamaze kwinjira mu rugo; ni bwo umwana yamubonye noneho ahita yurira asimbukira hanze nanjye n’abandi baturanyi duhita tumukurikira turamufata, ikindi kandi si ubwa mbere kuko n’ejo bundi ku wa Kane bari baraye bapfumuye inzu yanjye bashaka kunyiba, ariko ku bw’amahirwe babura icyo biba.”

Yongeyeho ko mu Mudugudu atuyemo hatabura ingo zigera kuri eshatu zibwa byibuze muri buri kwezi.

Manishimwe yategetswe kwereka abaturage uburyo yuriraga urugo

Manishimwe uvuka mu Karere ka Muhanga, ubwo yafatwaga yemeye ko yari aje kwiba ariko avuga ko yari yazanywe na bagenzi be bitewe n’uko aka gace atari asanzwe akamenyereye.

Ati “Rwose nimumbabarire sinzongera gushaka cyangwa gutekereza kwiba na gato kandi n’aha ntabwo nari nsanzwe mpamenyereye kuko nahazanywe na bagenzi banjye bambwira ko haba inkoko n’uko bo bahise biruka.”

Ubwo abaturage bamukubitaga inkoni nyinshi zivanze n’ibibando, Manishimwe yavuze n’abandi bajura basanzwe bibana, anavuga ko yatangiye kwiba mu mpera z’umwaka ushize, ubwo we na bagenzi barimo bashaka amafaranga yo kunywera mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Nyuma yo kwemera ko ari umujura, abaturage bahisemo kumwikubitira mu rwego rwo kugira ngo atazongera gutekereza kugaruka kwiba muri uyu mudugudu dore ko ngo atari n’inshuro ya Mbere ahafatiwe, ku buryo yaje no kunanirwa kugenda.

Bamwe mu bari aho bemezaga ko akorewe iyicarubozo

Aba baturage basobanuye ko iyo bashyikirije umujura ubuyobozi butegeka nyir’ukwibwa kumugemurira, kandi hashira iminsi mike akarekurwa akongera kwiba.

Ntibyoroshye kumenya neza icyaha Manishimwe yakekwagaho n’ubwo we yiyemerera ko yari agiye kwiba, akaza gukomwa mu nkokora atari yabigeraho, gusa ibyo bitaheshaga uburenganzira abo baturage bwo kwihanira kuko yari akiri umwere mu gihe nta rukiko rwari rwigeze rumuhamya icyaha nk’uko Amategeko abiteganya.

Yakubiswe bikomeye n'abavugaga ko ako gace kayogojwe n'abajura ba ninjoro

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira I byabereyemo ntibyamushobokera.

Abo baturage bahohoteye uburenganzira bwa muntu…

Aganira na IGIHE, Nirere Madaleine Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ibikorwa byo kwihanira bitakibaho, ko ari yo mpamvu hariho inzego z’ubutabera nk’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Inkiko ndetse n’Urugaga rw’Abavoka.

Ati “Kwihanira byavuyeho, ni ibya kera cyane aho bavugaga ngo ‘Oeil pour oeil, dent pour dent’ (uburyo bwakoreshwaga mu guhana mu myaka y’1754 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu) ku ngoma ya Hamourabi muri Mesopotamia). Ubwo buryo bwavuyeho, ni yo mpamvu hariho inzego z’Ubutabera.”

Nyir'urugo yari agiye kwibamo na we ari mu bamukubise

Yakomeje avuga ko ibyo abo baturage bakoze bihanwa n’ingingo zitandukanye z’Amategeko, nk’Itegeko Nshinga, Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana n’andi.

Igika cya mbere n’icya 2 by’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda zigira ziti “Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe. Nta wushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.”

Kuba Manishimwe yakubitiwe mu ruhame akagirwa intere, binyuranyije n’ibivugwa muri iyi ngingo, bikaba binanyuranyije n’ibivugwa mu ngingo ya 10 y’iryo Tegeko igira iti “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa. Leta n’izindi nzego z’ubutegetsi zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.”

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nk’icyakorewe Manishimwe, gihanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 200,000 kugeza ku 500,000 cyangwa kimwe muri byo nk’uko biteganywa n’Ingingo y’148 y’Itegeko Ngenga rigena Igitabo cy’Amategeko ahana.

Ntibyari bikunze kubaho ko abaturage bihanira bene aka kageni

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages