Iyi gahunda yo kuboneza urubyaro isa n’igenda ishinga imizi mu Rwanda, kuko yakwirakwiye hirya no hino mu turere tw’Igihugu, aho abaturage bagaragaza ko bamaze kuyumva kandi bazi n’ibyiza byayo.
N’ubwo ahenshi usanga ari abagore bayitabira, bamwe mu bagabo nabo bemeza ko bamaze kuyumva kuko usanga hari abatangiye kujya kwifungisha burundu.
Ibi binemezwa n’Urwego rw’Ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, rutangaza ko abagabo 137 bamaze kuboneza urubyaro, bifungisha burundu mu myaka ine ishize, kandi ko hari icyizere ko bazagenda biyongera bitewe n’inyigisho zitangwa.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, Athanase Karemera, agira ati“ Abagabo nabo ntibatanzwe, n’ubwo bigenda gacye, ubu dufite abagabo 137 bamaze kwifungisha burundu mu myaka ine ishize, kandi turabona ari gahunda igenda ijya mu buryo, kuko tuzakomeza kwigisha, kandi navuga ko hari icyizere ko iyi mibare izakomeza kwiyongera.”
Karemera akomeza avuga ko kugira ngo gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo yitabirwe, hakorwa ubukangurambaga buhoraho ku nzego z’imidugudu, utugari n’imirenge, batibagiwe no mu ngo babumvisha ko kuboneza urubyaro bidakwiye guharirwa abagore gusa.
Hejuru ya 60% by’abagore muri Nyaruguru baboneje urubyaro
Athanase Karemera, avuga ko agendeye ku mibare bafite, abagore 44 146 aribo bamaze kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, kuri 66 680 bategerejwe. Ni ukuvuga ko bari ku gipimo cya 66%.
Uburyo abagore bakunze gukoresha ni urushinge ku kigereranyo cya 70%, uburyo bw’ibinini buza ku kigereranyo cya 19.9%, n’udupira two mu kaboko tuza ku kigereranyo cya 9.8%.
Abakobwa batarashaka abagabo nabo ntibasigaye
Athanase Karemera avuga ko mu rwego rwo gufasha abakobwa kwirinda kubyara inda zitateguwe, hashyizweho icyumba cy’urubyiruko cyihariye kuri buri Kigo Nderabuzima ndetse na hamwe ku bigo by’amashuri.
Ati “Ibyo byumba byihariye ku rubyiruko muri buri Kigo Nderabuzima no ku bigo by’amashuri, bigisha abana ku buryo iyo umwana yahuye n’ikibazo aba azi aho agomba kugana agahabwa serivise, kuko yarabagenewe.”
Karemera kandi avuga ko ntawukwiye gutungurwa no kuba urubyiruko rwemererwa kuboneza urubyaro, kuko atari uburyo bw’inshinge, ibinini n’udupira bikoreshwa gusa, ahubwo ko inyigisho ari zo z’ibanze.
Kugeza ubu uburyo buhari bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ni ukwifata, gukoresha agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu. Ubu buryo bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2010.
Umugabo wifungishije burundu akomeza gutera akabariro (gukora imibonano mpuzabisina) nkuko bisanzwe, igihinduka ni uko atabasha kongera gutera inda.


















TANGA IGITEKEREZO