Abo bagabo bombi barakekwaho ko icyo cyaha bagikoze mu mpera z’icyumweru gishize, mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Gahurizo. Umwe muri bo yatawe muri yombi ku wa 27 Nzeri 2017 naho undi aracyashakishwa kuko yaburiwe irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Rushingwankiko Valens, yabwiye IGIHE ko uwo mwana w’umukobwa bamujyanye kwa muganga asa n’uwataye ubwenge bakeka ko ari umuntu wamuteye ibuye, ariko agezeyo, amaze kuzanzamuka ababwira ibyamubayeho ko yasambanyijwe ku ngufu.
Rushingwankiko ati “Uwo mwana ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya Munini, naho abo bagabo bakweka ko ari bo bamufashe ku ngufu umwe muri bo yamaze gutabwa muri yombi naho undi yarabuze ariko ari gushakishwa.”
Amakuru aturuka mu karere ka Nyaruguru avuga ko uwo mukobwa yigeze n’ubundi gufatwa ku ngufu ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kibeho ndetse n’uwamusambanyije atabwa muri yombi ashyikirizwa ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO