00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abagera kuri 21 baguwe gitumo barimo gusengera mu bwihisho

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 April 2020 saa 04:11
Yasuwe :

Abaturage bagera kuri 21 bo mu Karere ka Nyaruguru baguwe gitumo n’inzego z’ubuyobozi, bihishe barimo gusengera mu nzu yahoze ituwemo n’umukecuru mu manegeka akaza kuhimuka.

Byabaye kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Bitare mu Murenge wa Ngera, abagera ku 10 bahita bafatwa naho abandi barirukanka bakwira imishwaro kuko bari barenze ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi ku Isi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko uwo mukecuru wahoze atuye muri iyo nzu ari we wari uyoboye amasengesho.

Ati “Ni inzu y’umukecuru wahoze atuye mu manegeka tuza kuhamukura, ni ho bari bagiye gusengera ari abantu 21 uwo mukecuru ari we uyoboye amasengesho. Twafashemo abagera ku 10 abandi barirukanka baraducika.”

Abo baturage bose ni abayoboke b’Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Runyinga. Abagera ku 10 bafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngera kugira ngo bagirwe inama yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Habitegeko yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko ari byo bizatuma bagitsinda, ubuzima bugakomeza uko bisanzwe.

Inyubako irimo ibiro by'akarere ka Nyaruguru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .