00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abakora umuhanda Munini-Busanze barataka kudahembwa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 23 September 2023 saa 05:36
Yasuwe :

Abakora umuhanda wa Munini-Busanze basaga 50 barataka kudahembwa mu gihe gisaga amezi ane bakora.

Iki kibazo kiravugwa mu gihe bamwe mu bahakora harimo n’abanyeshuri bari bizeye kuhakura ibikoresho by’ishuri.

Ni umuhanda bivugwa uri kubakwa na Kompanyi y’Abashimwa, STECOL ndetse na Horizon yo mu Rwanda ariko imirimo aba bakozi bari gukora y’inzira ziyobora amazi ikaba iri gukorwa n’ufite amasezerano ku ruhande witwa Claude nk’uko babyivugira.

Aba bakozi babwiye IGIHE ko mu ntanguriro bari bazi ko bazajya bahembwa buri minsi 15. Gusa ngo byaje guhinduka, ariko bakajya bahora bishyuza, umukoresha wabo[Claude] agakomeza abizeza ibitangaza ariko ntagire icyo akora.

Aba bakozi bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku Murenge wa Munini uyu muhanda watangiriyemo gukorwa ariko bikaba iby’ubusa, bakajya no kubaza ku biro by’Abashinwa bafite mu maboko ikorwa ry’uyu muhanda ariko bakabura aho bageza ikibazo cyabo kuko ngo aho bari batuye ku Munini bahimutse, ni uko bahitamo kuza kukigeza ku karere ngo babishyurize.

Nsengiyaremye Théogène uri mu bishyuza, avuga ko ababajwe no kuba yaraje muri aka kazi nk’ikiraka cyo mu biruhuko nk’umunyeshuri wiga ubwubatsi, yitezemo ibikoresho byo gusubira ku ishuri none akaba yararuhiye ubusa.

Ati “Njye natangiye gukora kuva mu kwa gatandatu nizeye ko nzabonamo amafaranga, none banze kuduhemba kandi urabona abanyeshuri bagiye gutangira. Kubera ko iwacu batishoboye nari navuze nti reka nkore, nzabone ibikoresho ntabagoye, kuko nari mbyiteze aha none ubu nta cyizere.”

Yakomeje avuga ko “ibi bintu biratubabaje cyane, twakoze urugendo rw’amasaha arenga atanu tuza hano gutanga ikibazo cyacu ariko umuyobozi tuje tugana ushinzwe ubwubatsi ngo yagiye. Nimudukorere ubuvugizi batwishyure.”

Aka kababaro agasangiye na Nyiramisago Médiatrice, umubyeyi wo mu Murenge wa Busanze, Akagari ka Nteko Umudugudu wa Nyarukeri.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye akazi mu kwezi kwa Gicurasi, ashimangira ko nawe uku kutishyurwa byamugizeho ingaruka nyinshi zirimo kubura ibikoresho by’ishuri by’abana batatu afite biga, kubura imbuto yo guhinga ndetse bikaba byaramuteye inzara.

Ati “nakoze ndi umuntu woroheje, mvuga nti nzabone ibikoresho by’abanyeshuri, none bigeze ahangaha nta kintu na kimwe mfite. Nk’iyo mbuto ntayo mfite, kandi abandi batangiye guhinga, birababaje cyane rwose nibaturenganure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier, yavuze ko iki kibazo batari bakizi bakaba bagiye kugikurikirana kigakemuka.

Ati “Nta rwiyemezamirimo wishyurwa byose ataragaragaza ko yishyuye abaturage yakoresheje, tugiye gukurikirana ikibazo cyabo, ku buryo bakwishyurwa vuba.”

Visi Meya Gashema yavuze ko ubusanzwe bitakabaye birenza iminsi 15 umukozi adahembewe akazi yakoze, ndetse byaba ngombwa akaba yagobokwa akayahabwa mbere y’iyo minsi.

Abakora umuhanda Munini-Busanze barataka ko amezi ane ashize badahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages