Abatawe muri yombi ni umucungamutungo, umubaruramari n’ushinzwe kubika amafishi bose bakoraga muri ‘Sacco Zamuka Ngoma’.
Umukozi ushinzwe Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Murenge wa Ngoma, Twahirwa Rodrigue, wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yavuze ko abo bakozi bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe.
Yagize ati “Igenzura ryagaragaje ko ayo mafaranga yabuze hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.”
Abakekwaho kunyereza umutungo bafashwe ku wa Mbere w’icyumweru bukeye ku wa Kabiri Sacco yirirwa ifunze kuko umukozi wari ufite imfunguzo z’umutamenwa ubikwamo amafaranga yanze kuzitanga aterekanye ingano y’amafaranga yasizemo.
Twahirwa yavuze ko kuri ubu abanyamuryango bari guhabwa serivisi kuko hahise hashyirwaho abandi bakozi bashya kandi nta kibazo cyo kubura amafaranga bari kugira.
Abo bakozi batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe hategerejwe ko bakorerwa dosiye bagashyikirizwa ubushinjacyaha.





Ibitekerezo 0