00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abanyarwanda baba muri Canada bagobotse abatishoboye hafi 1000 babagurira mituweli

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 September 2017 saa 09:21
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Canada bishyize hamwe begeranya ubushobozi bagoboka abatishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru bagera kuri 947 babatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Nzeri 2017, imiryango yahawe ubufasha ikaba isanzwe ituye mu tugari twa Coko muri Cyahinda, aka Ngeri mu Murenge wa Munini n’aka Mubuga mu Murenge wa Kibeho.

Umuyobozi mukuru wa Diaspora nyarwanda muri Canada, Joachim Mutezintare, wari uyoboye itsinda ry’abazanye uwo musanzu, avuga ko igitekerezo cyo kwishyira hamwe no kugoboka abatishoboye bagikomora ku mpanuro bahawe n’Umukuru w’Igihugu ubwo yabasuraga muri ‘Rwanda Day’.

Yagize ati “Njyewe mvuka muri aka karere, nari hano mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, bangezaho icyo kibazo ko hari abantu bafite ubukene batabasha kubona mituweli, kubera ko nari njyenyine nishyuriye abantu 120 ariko mbizeza ko ningera iwacu nzabibwira bagenzi banjye tukareba uko twabona inkunga itubutse.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga iteka iyo Umukuru w’Igihugu, agiye kubaganiriza abibutsa ko ikintu cya mbere ari ‘ukwigira ubwacu tukihesha ishema aho turi nk’abanyarwanda ariko kandi ntitwibagirwe igihugu cyacu, tukagira uruhare mu iterambere.”

Ntezimana yavuze ko bari gutegura n’ibindi bikorwa bazakorera mu Rwanda nko gutanga umusanzu wabo muri gahunda ya ‘Girinka’ no gushora imari mu bikorwa by’amajyambere bitandukanye.

Bamwe mu bahawe inkunga y’ubwisungane mu kwivuza bashimiye Abanyarwanda baba muri Canada babateye iyo nkunga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Antoine Bisizi, yavuze ko iyi nkunga ibafashije cyane kuko bari bakiri inyuma mu bwitabire bw’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Iki ni igikorwa tubashimira cyane, mu bwitabire twari turi kuri 61%, umurenge wa nyuma uri kuri 46% naho uwa mbere uri kuri 70%, ariko twiyemeje ko turakomeza ubukangurambaga mu kwezi kwa 10 tukagera kuri 90%.”

Umunyarwanda uba muri Canada, Joachim Mutezintare, ashyikiriza umuturage ikarita ya mituweli yo kwivurizaho
Abatishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru bagenewe inkunga y'ubwisungane mu kwivuza
Uwishyurirwaga mituweli yahitaga ahabwa yuzurizwa ikarita n'abakozi bashinzwe kuzitanga
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Antoine Bisizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages