00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abarenga 1300 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bamaze gucibwa Miliyoni 17Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 July 2020 saa 02:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko hari abaturage benshi bamaze guhanirwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bityo bakaba barahanwe abandi bagirwa inama.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko muri rusange amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo yubahirizwa ariko hari bamwe bagaragara bayarenzeho.

Ati “Tumaze guhana abantu benshi kuko ubu abasaga 1300 barahanwe bahabwa ibihano bitandukanye, hari ugufungwa iminsi mike, hari uguhagarikwa ahantu ukagirwa inama, hari ugucibwa amande. Ni Miliyoni zigera hafi kuri 17 z’amande tumaze guca abantu batubahiriza ayo mabwiriza.”

Habitegeko akomeza avuga ko abahanwe biganjemo abafunguye utubari, aboneraho umwanya wo gusaba abaturage kwirinda amakosa kuko icyorezo kigihari kandi kukirwanya ari ukubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Yavuze ko bazakomeza kugira inama abaturage ariko abazagaragara mu makosa bazajya bahanwa.

Ati “Igikomeye cyane usanga ari umuntu wafunguye akabari kandi azi ko kabujijwe, abenshi usanga ari muri uwo murongo, ariko n’ubundi tuzakomeza guhana n’abandi bose barenga kuri ayo mabwiriza kandi barigishijwe.”

Umuburo ku baturiye umupaka

Akarere ka Nyaruguru gafite imirenge itanu ihana urubibi n’igihugu cy’u Burundi n’indi itatu ikora ku ishyamba rya Nyungwe, bityo abambuka bakajyayo cyangwa abavayo banyuze mu nzira zitemewe baburiwe ko uzabifatirwamo azahanwa by’intangarugero.

Imirenge ihana urubibi n’u Burundi ni Ngoma, Nyagisozi, Cyahinda, Busanze na Ruheru naho ikora kuri Nyungwe ni Nyabimata, Muganza na Kivu.

Habitegeko ati “Abegereye imipaka bari kubyubahiriza ariko nyine harimo bamwe bagira gutya ugasanga baraca ku ruhande, cyane cyane ba bantu bamenyereye gukora za magendu. Hari abo tumaze gufata tukajyana mu kigo kibagorora kugira ngo turebe ko uwo muco mubi wamucikaho.”

Yashimiye abaturage baturiye imipaka ko bagira uruhare mu gutahura abashaka kwambuka bajya hakurya cyangwa abashaka kuvayo, abasaba kubikomeza.

Ati “Baratubwira bati ‘runaka yambutse yagiye kuzana magendu’ ubwo agasanga twamwiteguye mbere y’uko agera mu baturage tukamujyana mu muhezo.”

Yavuze ko mu bafashwe bambutse umupaka harimo abazakorerwa dosiye kuko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyaruguru hari abaturage bagaragara ku dusantere n’ahandi batambaye udupfukamunwa, bakavuga ko batwambara iyo bagiye gusaba serivise mu buyobozi cyangwa kwivuza kwa muganga.

Hari n’abakiramukanya bahoberana cyangwa bahana ibiganza, ibigaragaza ko bakeneye kwigishwa bagahindura imyumvire.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,Habitegeko François, yavuze ko muri rusange amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo yubahirizwa ariko hari bamwe bagaragara bayarenzeho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages