Ababashije kugana amasomero, batari bazi gusoma, bavuga ko byari ingorane zibakomereye, bamwe bavuga ko batabashaga kumenya inzira ibayobora, ntibabashe kwibarira umutungo, ntibabashe kumenya uwo bakopye, nta we ubunganiye nk’uko Ntakirutimana Vitariana wo mu Murenge wa Munini na Gakuru Callixte wo mu Murenge wa Kivu, bamwe mu bamenye gusoma babisobanura.
Ntakirutimana Vitariana umwe mu basomeshaga kubera ubujiji, ati “ Nageraga ku cyapa nkagomba gushaka umuntu unsomera, umuntu yanyandikira akabaruwa nkajya gushaka umuntu unsomera, naba ndiho ncuruza nkaba ngomba kureba umuntu umbarira.”
Gakuru Callixte we yagize ati “Naracuruza kubera kutamenya kubara nkagarura menshi bigatuma mpomba. Nkimara kugana isomero ubu namenye kubara no kwandika ubu nta kibazo. Ubu ncuruza nta kibazo amafaranga nkayabona, uwo mpaye ideni nkamwandika mu ikayi.”
Imibare yashyizwe ahagaragara n’ibarura riheruka, yerekana ko mu Karere ka Nyaruguru, hakiri abagera kuri 28% batazi gusoma, kwandika no kubara. Uyu mubare urerekana inzitizi zikomeye ku iterambere ry’ako karere mu gihe hakiri abangana gutyo bagoswe n’ubujiji.
Umuryango Care International watangiye gahunda yo gufasha Akarere ka Nyaruguru kujijura abaturage uhereye ku bakorana n’amatsinda yo kwizigama, kuko byagaragaye ko nta wajya mu bucuruzi bubyara inyungu akigoswe n’ubujiji ngo bimworohere.
Uyu ni umuhigo ubuyobozi bw’ako bwashyize imbere nk’uko byemezwa na Habitegeko Francois Umuyobozi w’ako karere, akanavuga ko buri mwaka abasaga ibihumbi 2 bazajya bigishwa, ariko hakaba hari n’intego y’uko nta mwana n’umwe wacikanwa no kwiga.
Ati “Twihaye iyo gahunda ko nibura buri mwaka tuzajya twigisha abasaga ibihumbi bibiri, kugirango ababishoboye bose babandi badashaje cyane..abo bose babashe kwigishwa iby’ibanze. Gahunda ariko ikomeye cyane iri mu bana, nta mwana dushaka ko yacikanwa no kwiga.”
Imibare igaragaza ko intego yo kujijura abaturage ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwari bwihaye muri uyu mwaka w’imihigo, warenzeho mu mezi 2 ashize, ndetse ugera ku gipimo cy’130%.



















TANGA IGITEKEREZO