Babisabye ubwo urwo ruganda rwibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabaye ku wa 11 Kamena 2022.
Kayinamura Anatole warokokeye Jenoside mu Murenge wa Mata, yatanze ubuhamya avuga ko kuva Ndabarinze yatangira kuyobora urwo ruganda mu 1990 yaranzwe no kubiba amacakubiri ashingiye ku moko no gutoteza Abatutsi.
Yavuze ko yatangiye gukora mu kabari kari hafi y’uruganda mu 1989 kandi abakozi barwo ari ho bakundaga kunywera.
Ati “Ni we waje abiba amacakubiri mu bakozi atangira gutoteza Abatutsi. Muri icyo gihe narabibonaga kuko hariya nakoreraga ni ho bazaga kunywera.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku wa 7 Mata 1994, icyo gihe Ndabarinze Juvénal, agashishikariza Abahutu kwica Abatutsi ndetse agatanga n’imodoka zo gutwara Interahamwe.
Yagize ati “Uru ruganda rwakoragamo abakozi benshi, rero yagiye ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi kandi ni we watangaga imodoka zipakira Interahamwe zikajya kwica hirya no hino.”
Yavuze ko Ndabarinze yagize uruhare mu kwica Abatutsi bahungiye ku ruganda imbere no mu nkengero zarwo ndetse no muri Komini Rwamiko, Mubuga na Runyinya.
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Barayagwiza Joseph, yavuze ko Ndabarinze atarafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera kandi bikekwa ko yihishe mu mahanga.
Ati “Turasaba Leta y’u Rwanda gukomeza ko yakomeza gukurikiranwa agashyikirizwa ubutabera. Twumva ko yaba yihishe mu Bubiligi cyangwa mu Bufaransa”
Depite Mukamana Elizabeth yijeje ko amaherezo Ndabarinze azafatwa agashyikirizwa ubutabera kuko icyaha cya Jenoside akekwaho kidasaza.
Yagize ati “Ku bijyanye n’abagize uruhare muri Jenoside kuri uru ruganda rwa Mata, turizeza abaturage ko ubutabera bw’igihugu cyacu tubwizeye. Abo bakidegembya bakomeje gushakishwa kandi dufite icyizere ko bazafatwa cyane cyane ko Jenoside ari icyaha kidasaza.”
Yakomeje avuga ko kubera imibanire myiza y’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga hari benshi bamaze gufatwa bazanwa kuburanishwa ku ruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwibutso rwa Jenoside rw’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata hashyinguye imibiri y’Abatutsi 386 biciwe imbere mu ruganda no mu nkengero zarwo.
Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside cyabaye ku wa Gatandatu, imiryango itandatu y’abarokotse Jenoside batishoboye yahawe inka kugira ngo ziyifashe kuva mu bukene.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!