Iki kibazo bakigaragarije mu nteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa Kabiri w’iki cyumwru mu Murenge wa Kibeho.
Mukarushema Agnes wo mu Murenge wa Kibeho yagize ati “Ingoboka tuyiheruka mu kwezi kwa gatatu, ubu rwose tugiye gupfa tuzize inzara kandi tutanabashije kwikorera, sinzi niba barayidukuyeho.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Bisizi Antoine, yavuze ko habayeho ikibazo cy’itinda ry’amafaranga y’ingengo y’imari ariko kuri ubu amafaranga yamaze kugera ku karere, bakaba bagiye kuyahabwa.
Yagize ati “Icyo kibazo turakizi twahoze tubivugana n’ababishinzwe ku karere, batubwiye ko bari kubitegura, mu cyumweru gitaha muzaba mwayabonye kuko hari n’undi twakiriye nawe wari ufite ikibazo nk’icyanyu, muratwihanganira kuko iyo ingengo y’imari iri gutangira hari igihe amafaranga aba atarasohoka ariko ubu yarasohotse muzahita muyabona.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, nawe yavuze ko icyo kibazo amaze igihe akizi ariko yagikozeho ubuvugizi kikaba kigiye gukemuka.
Muri Nyaruguru, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa inkunga y’ingoboka bagera ku 1600.



















TANGA IGITEKEREZO