Babigaragaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yifatanyaga na bo mu gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere kabo.
Minisitiri w’Intebe yabasabye gukorera hamwe bagafatanya mu rugendo rwo kubanisha neza Abanyarwanda, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bukwiye guhera mu rugo abagize umuryango bakabana neza, bigakomereza mu baturanyi bigakwira mu gihugu hose.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaje ko hari intambwe nini imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge ariko basaba ko hari ahakwiye gushyirwa ingufu kugira ngo bugerweho uko bikwiye.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyaruguru buvuga ko hari imanza zijyanye n’imitungo yangijwe muri Jenoside zigera kuri 417 zigomba kurangizwa, hakaba n’izindi zifite ibibazo bitandukanye zigera ku 1000.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi ati “Twumva hari akantu gato kakosoka kakava mu nzira, kajyanye n’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imyaka 23 ni myinshi ishize hari abanyarwanda bamwe batarabona ubutabera nyabwo kandi Inkiko Gacaca zarakemuye icyo kibazo, nkaba numva twe nk’abayobozi nk’abantu duhagarariye ibyiciro bitandukanye twabishyiramo imbaraga bikarangira vuba, kugira ngo dukomeze inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ntihagire utsikira cyangwa usigara inyuma kubera izo mpamvu”.
Minisitiri w’Intebe, Anasatase Murekezi, agaruka kuri icyo kubazo cy’imitungo, yavuze ko kiri henshi mu gihugu, asaba ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umurenge no ku karere kucyitaho, avuga ko na Leta izabibafashamo, byaba ngombwa n’imbaraga zigakoreshwa.
Yagize ati “Tugomba gukora ku buryo iki kibazo kitaba ikibazo gihoraho, tugomba gukora ku buryo iki kibazo kibona ibisubizo. Birumvikana ko ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’akarere n’umurenge, rigiye gushyira imbaraga kuri byinshi, harimo n’iki cyo gufasha abacitse ku icumu bafite imitungo yabo igomba kugaruzwa, ubutabera bukubahirizwa. Mwavuze ngo imbaraga ntizakoreshwa? Nazo zishobora kuzakoreshwa mu kugaruza iyo mitungo, mu gihe inzira y’ubwumvikane itashobotse”.
Gahunda yo gushyiraho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu turere twose tw’Igihugu, n’imirenge yose, igamije ubufatanye mu rugamba rwo kunga abanyarwanda no gukomeza kubabanisha neza.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bwashyizwe ahagaragara mu Ukuboza 2015, bwagaragaje ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigereranyo cya 92.5% buvuye kuri 82,3% yo muri 2010.



















TANGA IGITEKEREZO