Babigaragaje kuri uyu wa Kabiri ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwatangizaga icyumweru cyo kwigisha, kwegera no kwakira ibibazo by’abaturage muri ako karere, aho bahawe umwanya babaza ibibazo bafite bitakemuwe n’inzego zibegereye.

Ibibazo babajije byibanze ku makimbirane agaragara hagati yabo ashingiye ku mutungo ariko ibyinshi muri byo bigaragara ko bimaze imyaka myinshi kandi ababifite bakavuga ko babigejeje ku nzego z’ibanze ntizibikemure.

Umuturage witwa Munganyinka Janvière yagaragaje ko hari amafaranga y’ingurane y’ubutaka yagombaga kugabana n’abana ba mukase, ariko asohotse baramuriganya agiye ku buyobozi buramusiragiza.

Ati “Amafaranga yaraje niruka ku kagari, ku murenge no ku Karere, abayobozi banga kuyahagarika ariko umunyamategeko aramfasha arahagarikwa. Ikibazo ngifitanye n’umucungamutungo wa banki, gitifu w’umurenge n’ushinzwe irangamimerere kuko ni bo bumvikanye barayatwara.”

Munganyinka yagaragaje ko ayo mafaranga aburana arenga miliyoni eshanu, yerekana n’impapuro yari afite zo kuyahagarikisha kuri banki ariko umucungamutungowayo aranga arayatanga.

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bamwijeje ko bagiye gukurikirana bakamenya irengero ry’ayo mafaranga kandi basanga Umucungamutungo wa banki yarayatanze mu buryo butari bwo, akabiryozwa.

Undi muturage yagaragaje ko isambu ye yatejwe cyamunara mu buryo budasobanutse bitewe n’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibeho bwanze kumuha icyemezo yari yatumwe n’urukiko n’igihe bukimuhereye bamuha ikitarimo amakuru y’ukuri.

Abenshi mu baturage babajije ibibazo bagiye batunga agatoki bamwe mu bayobozi ku inzego z’ibanze ndetse bamwe ntibarya iminwa mu kugaragaza nta cyizere bafitiye bamwe mu babayobora.

Umuvunyi yagiriye inama abaturage n’abayobozi

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankulije Odette, yijeje abaturage ko ibibazo byose babajijwe bitahawe ibisubizo ako kanya bigiye gukurikiranwa by’umwihariko, bigakemurwa.

Yagiriye inama abayobozi yo kujya bakemura ibibazo by’abaturage hakiri kare, ibyo babona badafitiye ubushobozi bakabyohereza ku nzego zisumbuye cyangwa bakagisha inama.

Yasabye abaturage kugirira icyizere ababayobora, ariko babarenganya bakagana inzego zisumbuye ntibaceceke.

Ati “Bisaba ubukanguramabaga ku mpande zombi kugira ngo abayobozi bakomeze bite ku bibazo by’abaturage ntibabarangarane, ariko n’abaturage tukabasaba kubaha inzego zibegereye no kuzigirira icyizere, ariko aho babona hari ibitagenda neza bafitiye ibimenyetso atari ugusebanya, bakabigaragaza.”

Yankulije yavuze ko bazakira ibibazo by’abaturage mu mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Nyaruguru kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Mutarama 2019.

Mu gusoza iyo gahunda itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi rizagirana inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kugira ngo hagaragazwe ishusho rusange y’ibibazo by’akarengane na ruswa byakiriwe, hafatwe ingamba zo kubikemura.

Abaturage basabwe kugirira icyizere ababayobora ariko babarenganya bakagana inzego zisumbuye
Abaturage basabwe kugirira icyizere ababayobora ariko babarenganya bakagana inzego zisumbuye
Abaturage bo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru batonze umurongo bageza ibibazo byabo ku bakozi b'Urwego rw'Umuvunyi
Abaturage bo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru batonze umurongo bageza ibibazo byabo ku bakozi b'Urwego rw'Umuvunyi
Abayobozi ku nzego z'ibanze nabo bahabwaga umwanya bakabazwa impamvu batakemuye ibibazo by'abaturage ku gihe
Abayobozi ku nzego z'ibanze nabo bahabwaga umwanya bakabazwa impamvu batakemuye ibibazo by'abaturage ku gihe
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankulije Odette yagiriye inama abayobozi yo gukemura ibibazo bakagisha n'inama inzego zisumbuye
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankulije Odette yagiriye inama abayobozi yo gukemura ibibazo bakagisha n'inama inzego zisumbuye
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankulije Odette yijeje abaturage ko ibibazo bababjie byose bizasubizwa
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankulije Odette yijeje abaturage ko ibibazo bababjie byose bizasubizwa
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya akarengane mu Rwego rw'Umuvunyi, Rumaziminsi Ntwagwabira Seraphin
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya akarengane mu Rwego rw'Umuvunyi, Rumaziminsi Ntwagwabira Seraphin
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier

[email protected]