00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abaturage bakoreshejwe bubaka isoko rya kijyambere ntibarahembwa kuva muri Gicurasi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 October 2017 saa 08:47
Yasuwe :

Abakoze imirimo mu bikorwa byo kubaka isoko rya kijyambere mu Karere ka Nyaruguru barataka ko bamaze amezi agera kuri atandatu batarahabwa amafaranga bakoreye kandi imirimo barayisoje.

Abataka kudahabwa amafaranga yabo bakoze kuva muri Gicurasi ni abakoraga imiromo yo guhereza abafundi, bizwi nk’ubuyede, bavuga ko bagera ku 120.

Musabyemaliya Valentine wo mu Murenge wa Rusenge avuga ko bamurimo amafaranga yakoreye mu gihe cy’amezi atandatu angana n’ibihumbi 32.

Yagize ati “Twabyukaga saa cyenda zo mu museso tuza gukora hano imirimo yacu yo guhinga turayireka ngo tuje gukorera amafaranga, kandi batwizezaga ko bazajya baduhemba mu minsi 15 none hashize amezi atandatu ntayo baraduha. Iyo tugiye kubaza ku karere baratubwira ngo twihangane tugategereza tugaheba.”

Kampire Joseline wo mu Murenge wa Rusenge we yavzue ko bamurimo ibihumbi 18 Frw ariko ntarayahabwa ngo abashe no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Aba baturage barishyuza amafaranga yabo bafite impungenge ko batazishyurwa kuko bamaze guhagarikwa na rwiyemezamirimo wubakishaga kandi atarabishyura.

Kubw’ibyo abaturage barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha gukurikirana ikibazo cyabo hakiri kare.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Bisizi Antoine, yavuze ko ikibazo cy’abo baturage bakoze ntibahembwe bakizi kandi bari kugikurikirana kugira ngo bahabwe amafaranga yabo.

Yagize ati “Hari abakozi koko bamukoreye ariko ntiyabishyura ariko hari abo twishyurije, kuko abagiye bagaragaza ibipande bakoreyeho twagiye tuyakata kuyo rwiyemezamirimo yagombaga guhembwa. Ariko hari amafaranga tukimufitiye ntabwo tuzayamuha atarabahemba cyangwa nibiba ngombwa tuzayakata kuri fagitire tuyabahe.”

Bisizi avuga ko biteganyijwe ko iryo soko riri mu Murenge wa Kibeho rizaba ryuzuye mu mezi ya mbere y’umwaka utaha wa 2018 nubwo hakirimo ibibazo bya rwiyemezamirimo usaba ko yakongerwa amafaranga ku mirimo isigaye.

Isoko rya kijyambere rya Nyaruguru rigeze kure ryubakwa ariko abahakoze barataka kudahembwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages