Icyo gikorwa cyo kubasaba amafaranga ya mituweli cyatangiye mu rukerera kuwa mbere aho abayobora inzego z’ibanze binjiraga mu ngo bari kumwe n’abashinzwe umutekano barimo inkeragutabara na Dasso.
Bamwe mu batuye mu Kagari ka Giseke bavuga ko mu masaha y’ikigoroba cyo ku wa mbere bari bakiri ku biro by’akagari, aho amatungo yabo yajyanywe bategereje ko bayahabwa.
Umwe mu bafatiwe ihene yagize ati “Baje barayijyana ngo bazayimpa ari uko maze gutanga amafaranga ya mituweli; (…) amatungo yose batwaye bari bayajyanye ku Kagari. Nagiye nshakisha umuntu unguriza ibihumbi bitandatu ndayatanga barayimpa; bayimpaye ku mugoroba.”
Undi ati “Abakozi bose b’umurenge bigabanyije Akagari ka Giseke; bafashe amatungo; ku kagari hari amatungo menshi bafashe. Ba nyirayo barategereje ngo barebe ko baza kuyabaha. Nanjye bari bantwariye ikibwana cy’ingurube bakinsubije maze gutanga ibihumbi bitandatu”.
Hari bamwe mu baturage bafatirwaga amatungo bagashakisha aho bakura amafaranga, uyatanze agasubizwa itungo rye.
Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Giseke, Habakwitonda Emmanuel, avuga ko icyo bakoze ari ukwegera abaturage no kubakangurira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nta we bafatiye itungo.
Ati “Twabegereye turabigisha turabaganiriza, hari n’umuturage wavugaga ati ‘reka nguze bagenzi banjye’, akaguza umuturanyi we agahita akemura icyo kibazo cya mituweli. Ariko ikijyanye no gufatira amatungo y’umuturage ntabwo twakora amakosa nk’ayo.”
Habakwitonda avuga ko igikorwa bakoze ku munsi w’ejo cyatanze umusaruro mwiza kuko basuye ingo zirenga 130, abaturage bazituyemo babasha gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza agera ku bihumbi 471 Frw.
Mu gutangira icyo gikorwa cyo gusaba abaturage mituweli babasanze mu ngo, ubwitabire mu Kagari ka Giseke bwari buri ku gipimo cya 59% ariko bizeye ko ukwezi kwa Nzeri kuzarangira bageze kuri 80%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, Nibagwire Jeanne, avuga ko bateguye igikorwa cyo gusura urugo ku rundi bashishikariza abaturage gutanga mituweli ndetse banabigisha ibyiza byayo.
Akomeza avuga ko ibivugwa n’abaturage ko barimo kubafatira amatungo agiye gukurikirana ko hari aho byabaye.
Ati “Ayo makuru ntayo mfite ubwo nakurikirana nkaza kumenya ibyayo.”
Yavuze ko kuri ubu umwaka w’ubwisungane mu kwivuza ugeze hagati bityo biyemeje gusanga abaturage mu ngo kugira ngo babibutse gutanga amafaranga.
Imibare yerekana mu Murenge wa Ruramba bamaze kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 65%.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo gusaba abaturage umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza babasanze mu ngo kizakomereza no mu tundi tugari tugize uwo murenge wa Ruramba.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko abaturage bose bo mu Kagari ka Giseke baraye bafatiwe amatungo bayasubijwe nyuma yo gushakisha amafaranga bakayatanga.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikunze kubwira abayobozi b’inzego z’ibanze ko badakwiye gukoresha ingufu mu kwaka abaturage umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ahubwo bagomba kubigisha bakawutanga babikuye ku mutima.



















TANGA IGITEKEREZO