00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku ngurane bahawe ku mitungo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 19 October 2013 saa 06:39
Yasuwe :

Abaturage batuye mu mudugudu wubatswe na FARG i Kibeho, mu karere ka Nyaruguru baratabaza, bavuga ko ingurane bahawe n’akarere idahwanye n’ibiciro biri ku isoko. Bavuga ko izindi nzu ziri mu mudugudu akarere kubatse muri ako gace ibiciro byazo bihanitse, ariko ubuyobozi bw’Akarere burabihakana. Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wubatswe na FARG mu mudugudu wa Sinayi, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, baratabaza bavuga ko Akarere kabahaye ingurane (…)

Abaturage batuye mu mudugudu wubatswe na FARG i Kibeho, mu karere ka Nyaruguru baratabaza, bavuga ko ingurane bahawe n’akarere idahwanye n’ibiciro biri ku isoko. Bavuga ko izindi nzu ziri mu mudugudu akarere kubatse muri ako gace ibiciro byazo bihanitse, ariko ubuyobozi bw’Akarere burabihakana.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wubatswe na FARG mu mudugudu wa Sinayi, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, baratabaza bavuga ko Akarere kabahaye ingurane zidashwanye n’ibiciro biri ku isoko, bo bakavuga ko ari akarengane, kuko amafaranga bahawe adashobora kongera kububakira.

Uyu mudugudu wubatswe na FARG mu 1998, ukaba wubatswemo amazu 200, yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izo nzu bazeguriwe mu 1999, bakaba bafite n’ibyangombwa by’ubutaka.

Umwe mu batuye muri uwo mudugudu tutari butangaze amazina ye, avuga ko babona Akarere ka Nyaruguru bakabahohotera.

Ati ”Akarere karabanje katwishyura amasambu ku bari bayafite aho hafi mu kwezi k’ Ugushyingo 2011. Amazu yo bayatwishyuye nyuma, ariko birababaje kubona inzu bayishyura miliyoni imwe, hanyuma uwagerageje kuyikora neza agahabwa miliyoni eshatu, ariko ayo mafaranga ntaho ahuriye n’agaciro k’inzu muri iki gihe. Ayo baduhaye n’iyo yagura ikibanza ntiwabona ayo wubakisha inzu.”

Yakomeje avuga ko Akarere kirengagije ko ababa muri uwo mudugudu batishoboye. Ati ”Kugira ngo umuntu azabashe kubona indi nzu, ni uko yaba afite andi mafaranga ku ruhande, akongera ku yo Akarere katwishyuye. Birengagije ko uyu ari umudugudu wubakiwe abatishoboye, undi mudugudu Akarere kubatse mu nkengero za Kibeho aho bita ku Gasharu, badukoresheje inama batubwira ko inzu ihagaze miliyoni imwe n’igice, mu gihe ayo twishyuwe atagezeho, kandi ni inzu idafite ubwinyagamburiro na buto, ntiwabona aho ushyira akarima k’igikoni cyangwa umusarane wuzuye ngo abone aho acukura undi.”

Akomeza agira ati “Ntitwanze kwimuka mu mudugudu ngo tujye ahandi, ariko nibaduhe amafaranga ahwanye n’ibiciro biri ku isoko, cyangwa batwubakire undi mudugudu.”

Icyo ubuyobozi bw’Akarere buvivugaho

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yatangarije IGIHE ko Leta idashobora guha umuturage indishyi idakwiriye.

Yagize ati ”Ibiciro byacu ahubwo biri hejuru y’itegeko, kuko twabahaye amafaranga ahagije, kandi twabubakiye izindi nzu mu nkengero z’umujyi. Ababishaka bazazijyamo, abatabishaka bazajya kugura ahandi bashaka. Inzu twubatse zifite agaciro ka miliyoni enye n’igice. Twagiye twishyura umuntu dukurikije agaciro k’inzu ndetse n’undi mutungo afite. Byashoboka ko hari abatarishyuwe amafaranga ashobora kugura iyo nzu twubatse, ariko hari ahandi hari imidugudu ihwanye n’ayo bishyuwe.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages