Abagaragaje iki kibazo ni abatuye mu Kagari ka Gihemvu bavuga ko agace batuyemo gasa n’akibagiranye, bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona amazi, amashanyarazi n’imihanda kuko kutabigira ngo bidindiza iterambere ryabo.
Nzabahimana Innocent ati “Dufite ikibazo cy’imihanda mibi cyane ku buryo n’ejobundi inkeragutabara ziza kudutabara inkuba yakubise abantu, zabuze aho zinyura biba ngombwa ko tubanza kuhakora. Umuganda usanga tuwukora ariko ntacyo bitanga kuko imihanda imeze nabi cyane, twifuza ko bawudukorera kuko turi mu bwigunge”.
Nyirafaranga Philomene ati “Nta mazi, nta mashanyarazi wagira ngo twebwe twaribagiranye, kuvoma ni ukujya hasi mu kabande ijerekani ni amafaranga 100 kandi ubona ari mu cyaro; ni amazi mabi atemba tuvoma. Ino aha nta bantu benshi bafite telefone kubera ko nta muriro, iyo ushaka umuriro ujya i Muganza cyangwa ku Ruheru, kugerayo ni ugutega moto y’ibihumbi bibiri”.
Abaturage bo mu Kagari ka Gihemvu bemeza ko ibyo bikorwaremezo bigeze aho batuye babasha gutera imbere binyuze mu guhanga imirimo.
Sibamana Samuel ati “Dufite imihanda myiza umuntu yagura nka moto akajya atwara abantu ndetse na taxi twazigura, hari kandi n’abatangira kogosha, urumva ko twakwihangira imirimo myinshi”.
Ubuyobozi bw’akarere burabizeza ko ibibazo bigiye gukemuka
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko ikibazo cy’amazi, amashanyarazi n’imihanda itameze neza mu kagari ka Gihemvu bakizi bityo kikaba kiri mu bigiye kwitabwaho mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Hari utugari n’imidugudu bitarageramo amazi meza ariko dufite gahunda yuko abaturage bose bazagezwaho amazi muri gahunda y’imyaka itanu y’iterambere ry’akarere. Ku kijyanye n’umuriro ho dusa n’abari imbere kuko imirenge yose igerwamo n’imiyoboro minini, igisigaye ni ugukwirakwiza mu tugari n’imidugudu duhereye ku bikorwaremezo binini birimo inyubako za Leta nk’amavuriro, amashuri n’utugari”.
Ku kijyanye n’imihanda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko na cyo kizakemuka kuko babanje gukora iyo mu tugari duhana imibi na Gihemvu.
Ati “Dufite umuhanda umwe unyura ku murenge wa Nyabimata ukagera ku ruganda rw’icyayi rwa Nshili, uwo urakoze neza, dufite undi nanone wa Giswi-Uwinteko na wo ukoze neza ariko uriya wo hagati nk’uko mwabibonye wo uracyari ikibazo ariko na wo uri muri gahunda y’uburyo tugenda dukora imihanda uko ubushobozi bugenda buboneka. Buri mwaka dushyira mu ngengo y’imari imihanda, amazi n’amashanyarazi”.
Kugeza ubu ikigero cy’amashanyarazi mu Karere ka Nyaruguru kiri kuri 25% nk’uko ubuyobozi bubivuga. Naho ku kijyanye n’amazi baracyari mu gikorwa cyo kwegeranya imibare kuko hari imiyoboro mishya iherutse kugezwa ku baturage.










Ibitekerezo 0