Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2020/21 abakobwa 3150 bo muri ako karere bari hagati y’imyaka 14 na 20 y’amavuko batewe inda imburagihe.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko kubyara imburagihe byabagizeho ingaruka mbi zirimo kwangirika mu myanya myibarukiro no kurwara umugongo.

Umwe wo mu Kagari ka Kabere yagize ati “Nabyaye mfite imyaka 15 bintunguye kuko nagiye kwa muganga numva mu nda handya ntazi ibyo ari byo. Ngezeyo bambwiye ko ntwite. Ingaruka byangizeho ni uko narwaye umugongo kuko urandya simbashe kunama, mpora nivuza.”

Undi mwangavu yavuze ko kubyara afite imyaka 17 byamuteye kwangirika mu myanya myibarukiro.

Ati “Kubyara nkiri muto byanteye ubumuga bw’umugongo ndetse ngira n’ikibazo mu myanya myibarukiro kuko harangiritse.”

Mu Kagari ka Ruyenzi hari undi mwangavu wavuze ko yabyaye bigoranye ku buryo inda yari igiye kumuhitana.

Yagize ati “Nabyaye mfite imyaka 15 ngira ikibazo kuko nabyaye ntarigeze njya kwa muganga kwipimisha. Kubyara nagiriyemo ibibazo kuko iya nyuma yari yanze kuza biba ngombwa ko bambaga. Mba numva mbabara mu nda ibyara kandi hasohoka umwuka mubi.”

Umukozi mu mushinga Action Aid ukorera mu Karere ka Nyaruguru, Murungi Jeannette, yavuze ko biyemeje gufasha aba bangavu batewe inda imburagihe kuko byabateye ibibazo bitandukanye mu buzima birimo uburwayi, ubukene, ihungabana n’ibindi.

Ati “Iki ni ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’Abanyarwanda. Birababaje kubona umwana w’imyaka 14 ava mu ishuri kubera kubyara. Turabafasha mu bibazo bitandukanye bahuye na byo ariko birasaba ko dushakira hamwe umuti urambye kandi umuti urambye ni ubufatanye bwa buri wese.”

Abangavu babyaye imburagihe bagera kuri 60 bo mu Karere ka Nyaruguru ni bo bafashwa n'umushinga wa Action Aid kugira ngo babashe kugarura icyizere cy’ubuzima.

Mu bukanguramba bwakozwe, abagera kuri 35 babyaye imburagihe nibo bemeye gusubira mu ishuri, bahabwa ibikoresho bazifashisha.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Byukusenge Assoumpta, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba gucika bihereye ku mibanire myiza mu ngo hagati y’abashakanye.

Yagize ati “Babyeyi mwibuke ko amakimbirane yo mu ngo agira uruhare rukomeye ku ihohoterwa rikorerwa umwana, nimwirinda ihohoterwa bizatuma murera abana banyu neza kuko umuryango ari ishingiro ry’uburere bw’umwana n’umuryango muri rusange.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakora ibikorwa byo gukurikirana abangavu batewe inda imburagihe kugira ngo babafashe kuva mu bibazo bahuye na byo.

Abangavu bagiriwe inama yo kudaceceka igihe hari umugabo cyangwa umusore ubasambanyije kugira ngo uwo bibayeho ajye ahita ahabwa ubutabazi ndetse n’uwamusambanyije ahanwe.

Abangavu bagiriwe inama yo kudaceceka igihe hari umugabo cyangwa umusore ubasambanyije kugira ngo uwo bibayeho ajye ahita ahabwa ubutabazi ndetse n’uwamusambanyije ahanwe
Abangavu bagiriwe inama yo kudaceceka igihe hari umugabo cyangwa umusore ubasambanyije kugira ngo uwo bibayeho ajye ahita ahabwa ubutabazi ndetse n’uwamusambanyije ahanwe
Abangavu batewe inda imburagihe bahawe ubufasha butandukanye bubafasha mu mibereho
Abangavu batewe inda imburagihe bahawe ubufasha butandukanye bubafasha mu mibereho
Abemeye gusubira mu ishuri bahawe ibikoresho bazifashisha
Abemeye gusubira mu ishuri bahawe ibikoresho bazifashisha
Mu Karere ka Nyaruguru hakozwe urugendo rwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Karere ka Nyaruguru hakozwe urugendo rwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu bukanguramba bwakozwe abagera kuri 35 babyaye imburagihe nibo bemeye gusubira mu ishuri bahabwa ibikoresho bazifashisha
Mu bukanguramba bwakozwe abagera kuri 35 babyaye imburagihe nibo bemeye gusubira mu ishuri bahabwa ibikoresho bazifashisha