00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Agahinda k’urubyiruko rwize imyuga rwizezwa ibikoresho amaso agahera mu kirere

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 December 2023 saa 08:07
Yasuwe :

Mu murenge wa Busanze hari urubyiruko ruvuga ko ruri mu gihirahiro nyuma kwigishwa imyuga, ntiruhabwe impamyabumenyi ari nayo yabaye intandaro yo kubura ibikoresho bari bemerewe,bikaba bikomeje kubaheza mu bushomeri.

Mu myaka ya 2018 na 2020 nibwo urubyiruko rw’abasore n’inkumi 18 bakomoka mu miryango itishoboye yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe rutigaga rwo mu murenge wa Busanze , rwahawe amahirwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge begerezwa ubigisha imyuga.

Ngo bari bijejwe ko nibarangiza ayo masomo bazahita bahabwa impamyabumenyi ziherekejwe n’ibikoresho byo gutangira kwikorera, aho buri wese yari guhabwa ibikoresho by’ibihumbi 500 Frw , Leta ikamutangira ibihumbi 250,maze buri wese akazitangira asigaye.

Gusa ariko, ngo uyu mwigisha ntiyigeze abaha igihamya ko bize ndetse n’ibikoresho bari bijejwe n’ubuyobozi barabibuze.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba byarabagizeho ingaruka zikomeye kuko ari ibyo bikoresho barabibuze ndetse babura n’impamyabumenyi ngo bajye kwishakira akazi ahandi.

Umwe muri bo wize kogosha ati “Twize tubikunze, twizeye kuzahita dukomereza ku murimo none byaranze. Byangizeho ingaruka zikomeye kuko ari ibikoresho twizezwaga byarabuze ndetse na ‘certificats’ turazibura,byibura ngo tujye kwishakira akazi. Ubu ibyo twize ni nk’aho byadupfiriye ubusa’’.

Mugenzi we wize ibyo gutunganya imisatsi, yavuze ko icyizere yari afite kimaze kuyoyoka,kuko bahora basiragira ku biro by’umurenge wa Busanze.

Yagize ati “Ubu twabaye abashomeri, turifuza ubuvugizi. Ubu n’aho tugiye gusaba akazi badusaba igishimangira ko twize kutakibura. Hari n’aho nari nabonye akazi muri Kigali, umuntu yemeye kumpa akazi muri salo ye ariko nabuze impamyabushobozi ahita akanyima ndataha’’.

Akomeza avuga ko izo mpamyabushobozi babuze zazitiye andi mahirwe yo kubona ibikoresho by’umwuga bari bize,kuko ari zo zari kuba ingwate ibibahesha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier, yavuze ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro,RTB, kugira ngo harebwe uko urubyiruko rwahabwa izo mpamyabumenyi.

Yagize ati “Icyo kibazo twarakimenye dusanga ni abantu bize bigishijwe n’abadafite ibigo bizwi mu kwigisha imyuga. Umwaka ushize hari uburyo twabikozemo busa nk’ubudasanzwe dufatanyije na RTB, dutanga ikizamini gipima ubumenyi umuntu avuga ko afite’’.

Visi Meya Gashema akomeza avuga ko urwo rubyiruko bagiye kurufasha kugira ngo rubone izo mpamyabushobozi,cyangwa se ngo bakaba bazabahuza n’ibigo byigisha imyuga bizwi bikongera kubahugura kugira ngo bazabone izo mpamyabushobozi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubyiruko rwari rwize muri gahunda y’umushinga wiswe ’Border Project’, bakaba bagihanze amaso ubuyobozi ngo bubashe kubagezaho ibyo bigiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages