00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Akarere kemeje ubwegure bw’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 May 2017 saa 08:34
Yasuwe :

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yateranye yemeza ubwegure bwa Egide Kayitasire wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako uherutse kuyigezaho ibaruwa asaba kwegura ku mirimo ye.

Kayitasire yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ibaruwa y’ubwegure bwe ku wa Mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2017, aho yavugaga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Nyuma yo kwakira iyo baruwa, abagize Inama Njyanama y’Akarere bateranye kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi bemeza ubwo bwegure.

Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe,yabwiye IGIHE ko basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro, bityo barabwemeza.

Ati “Nyuma yo kubisuzuma twemeje ubwegure bwe, abajyanama bose bari bahari babwemeje”.

Mungwakuzwe akomeza avuga ko nk’uko biteganywa n’itegeko, nyuma y’iminsi itanu hazakorwa raporo igayishyikiriza umuyobozi w’Intara imwereka ibyemezo byafatiwe mu Nama Njyanama, hanyuma nawe akayisubiza.

Nyuma yo gusubizwa n’Intara, ngo Komite nyobozi izicara ibisuzume hategurwe uburyo bwo gushaka undi mukozi uzamusimbura binyuze mu mategeko ya Leta.

Kayitasire yari amaze imyaka irenga icumi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages