Ababivuga bitsa cyane ku kuba basabwa gutanga amafaranga atagira inyemezabwishyu ngo bajye ku rutonde rwo guhabwa telefone zigezweho bemerewe n’umukuru w’igihugu muri gahunda izwi nka Connect Rwanda, inkunga z’imirasire y’izuba ibafaasha kubona amashanyarazi ndetse n’inkunga z’amashyiga bagenerwa mu rwego rwo kugabanya ibicanwa no kurengera ibidukikije.
Abaganiriye na IGIHE ni abo mu midugudu itandukanye yo mu kagari ka Kirarangombe, bavuga ko basigaye bababazwa cyane n’uko nta muturage upfa gukemurirwa ikibazo cyangwa ngo ahabwe serivisi runaka baba bagenewe ku buntu,ahubwo bishyuzwa amafaranga akunze kuba ari hagati ya magana atanu n’igihumbi.
Umwe muri bo tutashatse gutangaza imyirondoro ye. Yagize ati “Ikintu giherutse kutubabaza cyane ni amashyiga. Barayatanze, maze mu gihe cyo kuyatanga baratubwira ngo magana atanu mbere,natwe tuti ni ubuntu. Turabaza tuti nk’umuturage usanzwe atuye, yitabira gahunda zose za Leta,akaba adafite ayo 500 ako kanya,ntimwamandika akazayazana? Bakabyanga!
Uyu muturage akomeza avuga ko kugira ngo abo bayobozi barigise iby’abaturage hari n’igihe bakora urutonde rw’abagenerwabikorwa bakishyiriramo abapfuye kugira ngo ibyabo bazabitware.
Ati “Twatunguwe no kubona banasoma abapfuye. Duti ‘ese ni gute musoma abantu bapfuye mu myaka 15 ishize? Ujya kubona ukabona uwapfuye niwe ubanje gufata mbere aruse utuye mu mudugudu’’!
Undi muturage waganiriye na IGIHE,avuga ko yagowe no kujya ku rutonde rw’abagenerwabikorwa bemererwa kuzahabwa telefone zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda.
Yagize ati “Kuri telefone mu kutwandika,bagiye babanza kutwaka amafaranga 500 kandi ikintu icyo ari cyo cyose bajya kukwandika ubanje gutanga ikintu. Yaba ari ukuduha imirasire babanza kuyatwaka,uretse ko ibyinshi tunategereza ko biza tugaheba’’.
Mugenzi we ati:’’jyewe no ku bya telefone sinigeze niyandikisha,kuko n’ibyo nayatangiye mbere sinigeze mbibona,uhereye ku mashyiga’’.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko iyi imyitwarire idakwiye kuko hari amategeko abihana,agasaba abibikora kubireka.
Ati “Umuturage wakwa amafaranga atajyanye na serivisi uko yagenwe n’uko yishyurwa,uwo rwose yatwereka umuyobozi uyamwaka. Ndanashishikariza abayobozi dukorana kwirinda gufata umutungo w’umutarage, birinde kumwaka amafaranga atajyanye na serivisi atanga. Ibyo rwose ni ibintu duca intege nk’ubuyobozi;tutakwihanganira aho byagaragara hose”.
Uyu murenge wa Busanze uri mu birometero birenga 20 uvuye ahubatse ibiro by’akarere ka Nyaruguru. Uko kuba uri kure, bamwe bakabihuza no kuba hari abayobozi birara, kugera n’aho hari abagira utubari batangiramo serivisi, uyikeneye akabanza kugura icupa, abandi bagashyira amaniza ku baturage arimo no kubasaba kubanza kwishyura nk’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Ubusanzwe kuri telefoni abaturage bahabwa muri gahunda ya Connect Rwanda, ibisabwa ni ukugaragaza ubushake gusa,ubundi ukishyura ay’ibanze bitewe n’ubwoko bw’iyo wafashe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!