Abakoresha isoko ya Bikira Mariya iri i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko itanga amazi y’umugisha bakaba banayifashisha mu kwrinda amashitani.
Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu babonekewe i Kibeho amara impungenge abashidikanyaga ku mazi y’iyo soko agahamya ko yayeretswe na Bikira Maria ubwo yababonekeraga abakobwa batatu mu 1981 na 1982.
Abenshi mu baza gusengera i Kibeho mu minsi hizihizwaho amabonekerwa cyangwa ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, bavoma amazi y’iyi soko iri mu kabande wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, ahiswe ku butaka butagatifu.
N’ubwo abenshi bayavoma ngo bayanywe kubera inyota, hari abayatahana bakayajyana mu ngo zabo, mu kwemera kwabo bakavuga ko abarinda amashitani.
Kamanzi Jean Baptiste ni umwe mu bazi ibijyanye n’iyi soko, nawe akaba akoresha amazi yayo, nawe ayafata nk’amazi adasanzwe.
Uwo mubande wahoranye amasoko menshi, ariko amwe arisiba hasigara imwe ari nayo Bikiramariya yeretse abo bakobwa mu mabonekerwa ngo bazajye bayivomaho amazi y’umugisha nk’uko bari barabimusabye.
Nathalie Mukamazimpaka yemeza ko yabonekewe na Bikira Mariya ku itariki 12 Mutarama 1982 anamwereka iyo soko ngo ibabere isoko y’umugisha.
Kiliziya Gatulika yemeje amabonekerwa y’i Kibeho hanemejwe ko ayo mazi y’iyo soko yahabwa umugisha ku mugaragaro, igatunganywa neza, amazi yayo akajya akoreshwa n’abaje gusenga, bakayatahana iwabo akajya abafasha gutsinda sekibi.


















TANGA IGITEKEREZO