Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru bafashe umwanzuro wo kwibumbira mu matsinda mato bagamije kungurana ibitekerezo no gufatanya mu bikorwa byo kwiteza imbere, nyuma y’aho bahuraga n’ihohoterwa riva ku kuba ntacyo binjiza mu ngo .
Kuri ubu bavuga ko aya matsinda yabafashije kugabanya ndetse no gusezerera kuri benshi ihohoterwa bagirirwaga n’abo bashakanye.
Bamwe muri aba bagore baganiriye na IGIHE bavuze ko hari ubwo bahuraga naryo ntibabimenye bitewe no kudasobanukirwa neza ibijyanye n’ihohoterwa, bakavutswa uburenganzira bwabo haba ku mutungo cyangwa se ku bindi bikorwa byo mu miryango yabo.
Gusa ngo nyuma yo guhabwa inyigisho n’umuryango Helth Poverty Action (HPA) ukorera muri aka karere ka Nyaruguru wanabafashije gushyiraho amatsinda yahinduye byinshi mu miryango yabo.
Bavuze ko basanzwe ahanini ihohoterwa bagirirwaga ryaterwaga no kuba nta gikorwa cyinjiza amafaranga bagiraga bagahora bateze amaboko ku bagabo babo, ibyatumaga babasuzugura bakvuga ko aribo babatunze.
Umwe muri aba bagore ati: “Ikintu cyose nabaga nkeneye nagisabaga umugabo, hakaba ubwo anciye mu maso ngo ndi uwo kwirirwa nicaye gusa, kandi nkumva ko kubwira abandi ibibera iwajye ari ukwiha rubanda”.
Undi ati: “Umugabo yambuzaga kujya aho abandi bari, akavuga ngo jye nirirwa mu rugo ndera abana; akambuza no kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kandi ntampe n’imfashabere yo kurera indahekana zacu”.
Kuri ubu aba bagore bemeza ko guhura hagati yabo bakungura ibitekerezo byabafashije kuva mu bwigunge bagafatanya no mu bokorwa byo kwiteza imbere aho mu matsinda bakora igikorwa cyo kwizigamira no kugurizanya ndetse no kugoboka uwaba afite ikibazo.
Nubwo batangiye kujya mu matsinda abagabo babo babyanga, bavuga ko abagabo babo babyishimiye bitewe no kuba bafite umutungo runaka binjiza mu rugo binatuma bajya inama y’uko bateza ingo imbere bateganyiriza n’abana babo.
Umwe mu bagore ati: “ Bitewe nuko najye nsigaye mfite ikintu runaka ninjiza mu rugo, ndetse n’umugabo yaba adahari agasanga abana nabaguriye ibikoresho by’ishuri, nahashye ibyo guteka,…dusigaye twicara tukajya inama y’icyo twakora n’uburyo tuzabigeraho”.
Gonzague NDAGIJIMANA umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta Health Poverty Action (HPA) mu mushinga wawo wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ukorera mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko mu ntangiro z’ibikorwa byabo bibanze mu duce twari twarasigaye inyuma mu bijyanye n’imyumvire ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Nyaruguru irimo.
Ndagijimana yagize ati: Nyaruguru ni kamwe mu turere twagaragaragamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri hejuru, ndetse hari nabo twasanze bahohoterwa ntibabe babizi, ariko kuri ubu bitewe nuko tubigisha bamaze gusobanukirwa no kumenya uburyo bakemura amakimbirane. Igisigaye turimo kubafasha ni ukububakira ubushobozi mu bikorwa by’iterambere”.
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi byose babigereho bagiye bafatanya n’ubuyobozi bw’inzego zibanze, akaba akangurira abagenerwabikorwa babo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu.
Kugeza ubu umuryango HPA ufite abagenerwabikorwa basaga ibihumbi bitatu babarizwa mu matsinda atandukanye yo mu tugari ndetse no mu makarabu (Clubs) arwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abarizwa mu bigo by’amashuri.


















TANGA IGITEKEREZO