Uru rugomero ruherereye mu Murenge wa Ruheru mu kagari ka Remera, rwubatswe ku bufatanye na E4I, abaturage n’ikigo Mudasomwa Mini Grid Ltd. Uyu mushinga uri muri gahunda igamije gukwirakwiza amashanyarazi mu duce tudahura n’umurongo mugari w’igihugu, SOGER (Scaling Off-Grid Energy in Rwanda).
Biteganyijwe ko uru rugomero ruzajya rucanira ingo 260, utubari, resitora, inzu y’ubudozi, inzu z’ubucuruzi, cyber café, inzu ikoreramo icyuma gishya, ibigo bibiri by’amashuri abanza, ikigo nderabuzima kimwe, insengero eshatu n’ibiro by’akagari ka Remera.
Rwitezweho kandi kuzamura ubukungu n’iterambere by’agace ruherereyemo, hakazamuka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bizagirira abbaturage akamaro.
Ni igikorwa gikomeye bijyanye n’uburyo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2024, abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.
Umuhuzabikorwa wa Energy4Impact Robert, Mutarindwa, avuga ko gukura abaturage ku ngoyi yo gucanisha peteroli no guhindura ibyari inzozi bikaba impamo, ari kimwe mu byo bishimira nyuma yo gutaha urugomero rwa Remera.
Ati “Icyo twishimira ni ukubona umuntu ava mu buryo bwa kera bwo gucanisha peteroli n’itoroshi agakoresha amashanyarazi, ahageze umuriro n’ubuzima burahinduka. Ikindi ni umunezero w’abaturage wo kubona ibyo bumvaga ari nk’inzozi ubu byabaye impamo.”
Uwimana Claudine ukora umwuga w’ubudozi akaba n’umwe mu bafashijwe na Energy4Impact kwiga imashini no kubona amahugurwa, avuga ko umuriro w’amashanyarazi babonye uzafasha abana kujya basubiramo amasomo nta nkomyi, bikazongera n’amasaha bamaraga mu kazi.
Ati “Umuriro tuzawubyaza umusaruro. Nk’abantu bafite abana kwiga mu ijoro byari gake bitewe no kutagira umuriro, ariko bitewe no kuba babonye umuriro hazaba habona, bazajya babasha gusubiramo amasomo. Amatara yo ku muhanda azajya amfasha mu buryo bwo gutaha bitwe nuko amasaha yo gukora nayo yiyongereye.”
Uyu mushinga wubatswe ku nkunga y’Ikigega cya Guverinoma ya Suède gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, SIDA, binyuze mu mushinga Energy4Impact, watanze 70% by’asaga miliyoni 100 Frw yakoreshejwe mu kubaka uru rugomero, naho 30% asigaye atangwa ku bufatanye na rwiyemezamirimo n’abaturage.











Ibitekerezo 0