00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Hegitari zisaga 12000 zagenewe guhingwaho icyayi ntizirabyazwa umusaruro

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 13 September 2026 saa 10:19
Yasuwe :

Ubuyozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko butewe impungenge n’abaturage bakigenda biguruntege mu gukemura ibibazo by’ubutaka birimo n’izungura, bikadindiza gahunda akarere kihaye yo kongera ubuso buhinzeho icyayi.

Ubusanzwe, icyayi muri Nyaruguru ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu kiza imbere kuko kigaragara mu mirenge 11 kuri 14 igize aka karere.

Gusa ariko, hari abifuza kugihinga ntibakundire kubera ibibazo by’ubutaka byiganjemo iby’izungura, aho abantu baba batunze ubutaka mu magambo gusa, mu gihe nyamara hari abafatanyabikorwa bakafashije mu buhinzi bwacyo, batanga inguzanyo itagira inyungu ndetse ukishyura umuhinzi yatangiye gusarura, mu gihe yerekanye icyangombwa cy’ubutaka bumwanditseho.

Nk’umushinga wa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru), ukora mu bufatanye na Leta y’u Rwanda n’Umuryango The Wood Foundation, bafasha abahinzi gutegura ubutaka, gutera ingemwe z’icyayi no kubona ifumbire, kugira ngo umusaruro w’iki gihingwa wiyongere, ariko kandi bagakenera ubutaka bufitiwe icyangombwa, ibikunze kudahita bishoboka ku butaka buba buhuriweho n’abazungura benshi badahuje umutima w’icyo kubukoresha, igihe batarabugana byemewe n’amategeko.

Harerimana Evariste, ukuriye abahinzi b’icyayi bakorana na SCON, yabwiye IGIHE ko hakiri imbogamizi mu mirenge myinshi yo kongera ubuso buhingwa akenshi bishingiye ku butaka bukiboshywe kubera ko buri mu makimbirane y’imiryango cyangwa se mu izungura ritarasobanura imbibi za buri wese byemewe, bikadindiza umushinga.

Ati “Ibi bibazo bishingiye ahanini ku izungura. Usanga mu miryango imwe n’imwe hari abantu bafite ubutaka bahuriyeho kandi bunini, ariko kuko batigeze babugabana ngo buri wese akoreshe ubwe uko abyumva, bitumye buguma aho ntacyo bukoreshwa. Bituma umushinga wo gutera icyayi vuba utaguka uko bikwiye, kuko nyine utatangira gutererwa icyayi utagaragaje icyangombwa kikwanditseho.”

Munyakayanza Jean Marie Vianney, utuye mu Murenge wa Ruheru, nawe yavuze ko iwabo hari abaturanyi ibi byabayeho, kuko isambu yabo itagabanyije.

Yagize ati “Hari aho abavandimwe baba batumvikana ku muntu ugomba kubukoresha, bamwe bibereye za Kigali, abandi se bafunze n’ibindi bibazo bitandukanye, bigatuma ubutaka bumara igihe butabyazwa umusaruro, kandi nyine ntiwabona inguzanyo bitari ku murongo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yagaragaje ko hakiri ubuso busaga hegitari 12000 bukeneye guhingwa, ariko mu bikidindiza ihingwa ryabwo harimo n’ibibazo by’ibyangombwa abaturage bataba barakurikiranye.

Meya Dr. Murwanashyaka, yavuze ko ariko ubuyobozi bwihaye gahunda yo gukora ibishoboka ngo bikemuke, bityo umushinga wihute.

Ati “Inzego zose mu bufatanye twiteguye gufasha abaturage kugira ngo yaba amakimbirane, ihererekanya, n’izungura ry’ubutaka byagendaga biguruntege birangire, kuko bitera ubu buhinzi gusubira inyuma.’’

Yakomeje avuga kuri ubu ari ubuso bwa hegitari 12000 bugomba kuba bwahinzwe icyayi bitarenze imyaka 10, ariko kandi hakifuzwa ko icyo gihe cyanagabanywa.

Kuri ubu, i Nyaruguru harabarurwa hegitari 9300 zihinzeho icyayi uhereye kuva muri za 1980, habariwemo izisaga 2500 zihinzwe mu myaka ya vuba mu bufatanye bw’umushinga SCON, wakoranye n’abahinzi 3200.

Imibare igaragaza kandi ko muri Nyaruguru habarizwa inganda enye z’icyayi, zigemurirwa n’abahinzi basaga 6000. Zikorwamo n’abakozi 7300, utabaze abasoromyi b’icyayi 10600, ndetse mu mwaka wa 2025/2026 icyayi cyinjirije ab’i Nyaruguru asaga miliyari 13,5 Frw.

Meya wa Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bagiye kurushaho kwegera abaturage kugira ngo ibibazo by'ubutaka bafite biveho babashe guhinga icyayi ahashoboka hose
Kugeza ubu i Nyaruguru hamaze guterwa hegitari 9300 z'icyayi, mu gihe hakiri izindi hegitari zisaga 12000 zo kugiteraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages