Uwo muvuno ni uwitwa ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ umaze imyaka irenga itatu ukoreshwa n’Akagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda bigafasha abagatuye bose kwishyura umusanzu wa mituweli 100%. Abayobozi mu Karere ka Nyaruguru biyemeje ko iyo gahunda igomba kugezwa hose.
Byavuzwe ku wa Gatanu, tariki ya 11 Werurwe 2022, mu gikorwa cyo kwisuzuma no gushimira imidugudu, utugari n’imirenge byitwaye neza mu kwitabira mituweli mu 2021/22 ndetse no gukebura abatsikiye bagasigara inyuma.
Akagari ka Muhambara ni ko kongeye kuza ku isonga kuko abagatuye bishyuye 100%, umwanya kamazeho imyaka itatu.
Muhimpundu Immaculée ukayobora yavuze ko baganiriye n’ingo zose noneho buri rumwe rugafata amafaranga rugomba kwishyura rukayagabanyamo inshuro nyinshi ku buryo buri cyumweru hari ayo rwishyura.
Ati “Twafataga amafaranga umuntu agomba kwishyura mu mwaka tukayagabanya ibyumweru biwugize noneho buri rugo rukabona ayo rugomba kwishyura buri cyumweru. Noneho tubonye tubigezeho 100% dufata umwanzuro ko tuzajya tubikora buri kwezi twiyemeza ko dufata amezi 10 kugira ngo nihagira utsikirira mu nzira asange twaramushyiriyeho amezi abiri yo kuzanzamuka kugira ngo yishyure.”
Yatanze urugero ku rugo rutangira mituweli abantu 10 ko ruba rugomba kwishyura ibihumbi 30 Frw.
Ati “Ufata ibyo bihumbi 30 ukagabanya 10 noneho buri kwezi ukajya wizigama ibihumbi bitatu.”
Muri rusange abayobozi mu nzego zose z’Akarere ka Nyaruguru bashimiwe uruhare bagize mu bukangurambaga bwatumye mu 2021/22 abagatuye bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 97.6%.
Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bavuze ko bafatiye urugero ku Kagari ka Muhambara, bagiye gushyiramo ingufu kugira ngo nabo babashe kwesa umuhigo wa mituweli 100%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runyombyi, Mushimiyimana Violette, yavuze ko aho batangiriye kwegera abaturage no kumenya imibereho yabo n’aho bakura ubushobozi, bavuye ku mwanya wa karindwi bakaba bageze ku wa kabiri mu karere kose.
Ati “Ni ugutangira ibintu hakiri kare ukabirangiza nta mvune kuko nk’umuryango ufite abantu 10 kujya kuwusabira rimwe ibihumbi 30 Frw biragoye. Ariko iyo umugiriye inama yo gutangira kwishyura hakiri kare buhoro buhoro, umwaka ujya kugera yabirangije kandi ubukungu bwe n’imibereho myiza bigakomeza kugenda neza nta kibazo.”
Utugari 22 twahize utundi mu kwesa umuhigo wa mituweli ya 2021/22 twahembwe amafaranga, abanyamabanga nshingwabikorwa batwo bavuga ko bazayakoresha mu gufasha abo bayobora kuzamura ubwitabire.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abayobora utugari gukoresha uburyo bwa ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ kugira ngo bafashe abaturage kwishyura hakiri kare nk’uko Akagari ka Muhambara kabikora.
Ati “Mwabonye ko hari imirenge igeze kure itanga ubwisungane mu kwivuza bwa 2022/23, ni ukuvuga ngo rero turabasaba gukomeza gushyiramo ikibatsi gituma bikorwa kare.”
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rugaragaza ko mu 2021/22 Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa Gatatu mu kwishyura mituweli n’amanota 97.6%. Ku mwanya wa mbere hari Gisagara naho ku wa kabiri hakaza Gakenke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!