Babisabwe ubwo ibigo by’amashuri bigera kuri bine byo mu Karere ka Nyaruguru byitabiraga amarushanwa ku biganiro mpaka byubaka byateguwe n’ihuriro ry’abanyeshuri mu Rwanda, Intagamburuzwa.
Bakoze ibiganiro mpaka ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigaruka ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abahungu n’abakobwa.
Bamwe mu banyeshuri biga ku bigo bya GS. St Paul Kibeho, GS Marie Merci Kibeho, GS Runyinya na TVET Kibeho, bavuze ko ibiganiro mpaka babyungukiyemo byinshi, bifuza ko byakwaguka bikagera mu mashuri menshi ndetse bakajya barushanwa n’abo mu tundi turere.
Umuhire Pierrinne Divine wiga muri GS Marie Merci ati “Ibiganirompaka nk’ibi bimfasha gutinyuka kuvugira mu ruhame kandi nkatyaza n’ubwenge.”
Mutezinka Marie Gerardine wiga muri GS St Paul Kibeho yavuze ko ibiganirompaka bimufasha kwaguka mu bitekerezo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri mu Rwanda (Intagamburuzwa), Ndayisaba Eustache, yavuze ko bateguye ibyo biganiro mpaka bagamije gufasha abanyeshuri gutinyuka kuvugira mu ruhame no kuzamura imyumvire yabo.
Ati “Kimwe mu bituma dutegura ibiganiro nk’ibi ni ukuzamura imyumvire yabo no kumva ibitekerezo byabo. Ubu twagira ngo twumve ibitekerezo byabo ku ngingo ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ibyo bumva byakorwa ndetse n’uruhare bumva bagira ariko noneho bakabihuza n’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Akomeza agira ati “Twashimijwe rero n’ibitekerezo batanze ngira ngo biri mu byo tugomba kugeza ku nzego za Leta kugira ngo ibitekerezo byabo bizitabweho hashyirwaho amategeko arengera ihindagurika ry’ikirere ndetse anashimangira cyangwa arengera uburinganire n’ubwuzuzanye twifuza ko uburenganira bw’abakobwa n’abahungu buri gihe bwaba bungana.”
Yabijeje ko bari gushaka uburyo ibiganirompaka nk’ibyo byakorwa kenshi kandi bikabera mu mashuri menshi ndetse hakajya habaho n’amarushanwa ahuza uturere bikagera no ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’ibiganiro mpaka byubaka, ibigo byitabiriye byose byahawe ibihembo birimo ibikombe n’amafaranga.
Ikigo cyabaye icya mbere ari GS. Marie Merci Kibeho, icya kabiri kiba GS St Paul Kibeho naho icya gatatu kiba TVET Kibeho mu gihe icya kane ari GS Runyinya.
Ibyo biganiro mpaka byubaka byateguwe n’ihuriro ry’abanyeshuri mu Rwanda (Intagamburuzwa) ku bufatanye n’umuryango ugamije guha ubushobozi urubyiruko mu bijyanye no kunoza imivugire mu ruhame (Aspire Debate Rwanda) ku nkunga ya Plan International Rwanda.











Ibitekerezo 0