Umushinga w’Ababiligi wa PEPAPS wafashije abaturage b’Akarere ka Nyaruguru n’ibigo by’amashuri byo muri ako karere kubona ubwiherero (Ecology Sanitation-ECOSAN) bugezweho butanga ifumbire nyuma y’uko umwanda ukomeye utandukanwa n’uworoheje (inkari), bituma uyu mwanda wajyaga upfa ubusa ubyazwa umusaruro.
Mu turere twa Gisagara,Huye na Nyaruguru, bubakiwe imisarani ya ECOSAN 1093 mu bigo 81 by’amashuri. Imiryango 265 yabonye imisarani ya Semi-ECOSAN, aho babasha kubona inkari zo gukoresha nk’ifumbire.
Baziki Marie Jeanne, umwarimu ushinzwe amasomo murio G.S Mata mu Karere ka Nyaruguru ahubatse imisarani 18 mu kigo cye, ati“Iyi misarani ni myiza itanga ifumbire kandi umwanda (amabyi)ntucyitwa amazirantoki kuko ari ifumbire nziza idafite umwuka mubi, ivangwa n’ivu uko umuntu avuye mu musarani bityo n’inkari na zo zikavamo ifumbire kubera uburyo iyi misarani yubatse neza ibitandukanya.ˮ
Ifumbire iva mu nkari bayikoresha mu bihingwa by’ibinyamababi birimo insina, urubingo n’ibindi. Kuri ubu aho bayifumbije umusaruro wariyongereye kandi n’ibihingwa usanga bitohagiye.
Yavuze ko mu ijerikani y’inkari basukamo izindi eshatu z’amazi nyuma yo kuzibika igihe kingana n’amezi atandatu byivanga neza. Ati “Ifumbire yatanzwe n’umwanda ukomeye nyuma y’amezi atandatu na yo iba imaze kumera neza igakoreshwa mu buhinzi igafumbizwa ibinyabijumba kandi usanga ari ifumbire nziza y’umwimerere itagira ingaruka ku bihingwa.”
Agira inama andi mashuri afite ubushobozi gukoresha iyi misarane aho gupfusaha ubusa ‘ifumbire’, kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi ngo iyi misarane yaba igisubizo aho kuba ikibazo kandi abantu bagatozwa kuyikoresha neza kuko ifite akarusho k’uko nta mwuka mubi igira kandi usanga isuku yayo iruta cyane iy’imisarane isanzwe.
Mbonigaba Socrate, umuyobozi wa G.S Mpanda mu Karere ka Nyaruguru, yatangaje ko ku ishuri ayobora nta mwana ucyituma mu bigunda kandi byarahozeho, kimwe n’abana b’abakobwa bajyaga kwihagarika aho abandi batabareba. Ati“Kuri ubu nta wituma mu bigunda kandi abahungu bafite ubwiherero bwabo n’abakobwa ni uko. Umwanda na wo utanga ifumbire nziza bikanatanga isuku mu kigo hose ubusitani butoshye….ˮ
Abanyeshuri bakoresha iyi misarane na bo bishimira ko bafite isuku ihagije nyuma yo gushishikarizwa isuku na PEPAPS basohoka mu misarane bakaraba intoki bikaba byaravanyeho ibibazo by’indwara zo kwishimagura n’inzoka ziterwa n’umwanda. Abahungu bagira ubwiherero bwabo n’abakobwa bigatuma n’imirongo igabanuka bityo buri wese akabasha kubona ubwiherero akoresha kandi bwiza.
Ibi bikorwa byakozwe n’Umushinga w’Ababiligi PEPAPS byashyikirijwe ku mugaragaro abayobozi b’ibigo n’uturere ku ya 18 Ukuboza 2013, hahigwa imihigo yo kuzabikurikirana neza huzuzwa ibitabo n’amafishi y’imihigo yo kubicunga no kubibungabunga bigakomeza gufasha abaturage.
Ibikorwa bitandukanye by’ umushinga PEPAPS ni uko wabahaye amazi meza, ubatoza ibikorwa by’isuku n’isukura birimo n’iyi misarane ya ECOSAN. Byafashije cyane abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko na bo bazakomeza kubifata neza.
Minisiteri y’Uburezi irasabwa uruhare mu gukurikira iyi mishinga kuko iba yaratwaye amafaranga menshi ya Leta n’abaterankunga, bityo kimwe n’inzego zitandukanye basabwe n’ubuyobozi bwa EWSA ubufatanye mu gukomeza kubungabunga ibikorwa rusange bifasha mu burezi hitabwa cyane ku bikorwa by’isuku n’isukura.



















TANGA IGITEKEREZO