00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiswika,igikwangari,muriture...inzoga zikomeje guhembera amakimbirane

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 15 February 2016 saa 09:54
Yasuwe :

Ikibazo cy’ubujura n’umutekano muke mu miryango, bikomeje kugaragarara mu Murenge wa Busanze ho mu Karere ka Nyaruguru, aho kimwe mu bitungwa agatoki ku guhembera icyo kibazo ari ubusinzi bukomoka ku nzoga zitujuje ubuziranenge.

Busanze ni umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru. Uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, bamwe mu bahatuye bemeza ko kubona inzoga z’inkorano zitemewe biborohera, kuko ngo hagaragara abantu bazicuruza haba mu ngo ndetse no mu tubari.

Amako y’inzoga zitemewe bavuze zihaboneka, harimo igiswika, igikwangari, akabongo, muriture, umumanurajipo, yewe muntu n’izindi.

Abo baturage babwiye IGIHE ko kuba hari abatarava ku izima mu gukora no kunywa izo nzoga, biri mu bituma hagaragara ubujura n’umutekano muke mu miryango.

Ndagijimana ati “Abasore birirwa mu gasantere iyo bamaze kuzinywa inda zibabaza ibiryo, babibura bakarara batobora inzu bashakisha ibyo biba, […] twifuza ko ubuyobozi bwaca izo nzoga kuko turabangamiwe."

Undi mugabo utashatse gutangaza amazina ye, yemera ko inzoga z’inkorano azinywa, ariko akavuga ko ari mbi cyane. Ati “Iyo nasomyeho numva sinzi uko nabaye, nkumva buri wese duhuye twaterurana, kandi tutasangiye, izi nzoga zaratuyobeye, ni ikiyobyabwenge”.

Abatuye Busanze baganiriye na IGIHE, icyo bahurizaho ni uko inzego z’ubuyobozi zafata ingamba zikomeye kuri izo nzoga, kuko ngo zikomeza guteza amahane mu miryango, ndetse rimwe na rimwe bikabyara urugomo n’impfu za hato na hato.

Umukozi ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza mu Murenge wa Busanze, Vianney Nsanganira, yavuze ko bafashe ingamba mu rwego rwo guca izo nzoga, binyuze mu guha inyigisho abaturage, ariko hakiyongeraho n’ibihano ku batubahiriza inama bagirwa.

Nsanganira ati “Ingamba ya mbere ni ukwigisha abaturage tubereka ububi bw’izo nzoga n’ingaruka zigira ku muntu uzinywa, ikindi tubibutsa ko hari ibihano biteganyijwe ku bantu bakora izo nzoga”.

Nsanganira kandi agira inama abaturage kwirinda izo nzoga, kuko ngo usibye kwangiza ubuzima bwabo bazinywa no guteza umutekano muke, zibasigira n’ubukene mu ngo zabo n’imiryango muri rusange.

Agasantere ka Gatunda mu Murenge wa Busanze
Barasaba ko inzoga zitemewe zacibwa burundu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages