Imirimo yo kubyubaka yatangiye muri werurwe 2018, kuri ubu inyubako zatangiye kuzamurwa ku buryo bitanga icyizere ko kiriya gihe bishobora kuba byuzuye bigatangira gukorerwamo.
Ku Munini hasanzwe ibitaro ariko abaturage bifuje ko byavugururwa bagahabwa ibiri ku rwego rwo hejuru, Umukuru w’Igihugu abibemerera mu 2015.
Umuyobozi Wungiririje w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko ari ibitaro byo ku rwego rwo hejuru.
Ati “Ni inyubako yubatse mu buryo bugezweho, ifite inzu eshatu zigerekeranye, ifite ibyumba 298, biteganyijwe ko mu kwezi kwa gatatu 2020 izaba yuzuye.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo kwihutisha imirimo, ku munsi bakoresha abakozi bagera kuri 200 barimo abubaka n’ababafasha.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Muvunyi Bienvenu, avuga ko nibimara kuzura babyitezeho kunoza serivise batangira no kwakira abantu benshi.
Ati “Kugeza ubu ku munsi dufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 80 bahabwa ibitaro kuko n’ibyo bitanda bihari, ibitaro biri kubakwa nibimara kuzura tuzajya twakira abagera kuri 200.”
Dr Muvunyi avuga ko bari kuganira na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo barebe ko ibyo bitaro byazagira umwihariko wo kuvura indwara runaka ikunze kwibasira abatuye mu gice biherereyemo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baganiriye na IGIHE bifuza ko byazahabwa umwihariko wo kuvura indwara z’umutima kuko zikunze kubibasira.
Kuri ubu Ibitaro bya Munini bifite abakozi 94 batanga serivisi z’ubuvuzi, biteganijwe inyubako nshya nimara kuzura baziyongera bakagera kuri 190.



















TANGA IGITEKEREZO