Iki ni kimwe mu bibazo byagaragarijwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yasuraga Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa kabiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko icyo kibazo gihangayikishije bityo bifuza ubufatanye mu kugikemura.
Ati “Turacyafite imiryango igera kuri 650 igizwe n’abantu basembera badafite inzu zo kubamo, dufite inzu zitari ku rwego twifuza zigera ku 1 712 mu 2 136 twari dusigaranye (ubwo hakorwaga ibarura).”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baganiriye na IGIHE bavuze ko kutagira aho kuba cyangwa kuba mu nzu zitameze neza biterwa no kubura uko bagira kubera ubukene.
Bifuza ko ubuyobozi bwabatera inkunga bakabasha kubona aho kuba bikabafasha gushakisha imibereho bafite aho bataha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko izo nzu ari nyinshi bityo hagomba gushakwa igisubizo cyihuse.
Ati “Ubwo urebye impuzandengo urasanga buri mudugudu ufite inzu eshanu zimeze nka nyakatsi; ba Mudugudu izo nzu murazifite? Murazibona? Biraza kugenda gute? Nta muganda mugikora? Mugomba kugira icyo mukora.”
Yabasabye gukomera ku muco wo kwishakamo ibisubizo no gufatanya gukemura ibibazo.
Minisitiri Shyaka yababwiye ko ku bwe yumva ibyo bibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage ari byo bikwiye kwibandwaho mu mihigo bahiga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko ikindi kibazo gihari ari icy’ubukene kuko ibarura ryerekana ko abagera kuri 52% bari munsi y’umurongo w’ubukene.



















TANGA IGITEKEREZO