Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyaruguru, Bahoranimana Barnabé, yabwiye IGIHE ko basanze atari byiza ko abaturage babona amashanyarazi abanyura hejuru cyangwa urumuri rwayo bakarusiga ku mihanda bagera mu ngo zabo bagakomeza kuba mu kizima.
Ati “Twihaye umuhigo wo gucanira ingo nibura 4000 mu mwaka wa 2019/2020 ariko kuva ukwezi kwa mbere gutangiye, tumaze gucanira izigera ku 3601 ariko turakomeje ndetse dufite na gahunda yo kurenza umuhigo twihaye. Izi ngo zacaniwe mu mishinga itandukanye, harimo ugamije gucanira ingo zirenga 1770 ziherereye cyane cyane mu Mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe ariko izo twarazirengeje cyane."
IGIHE yasuye imiryango itandukanye yo muri iyo Mirenge irindwi, isobanura ibyishimo yatewe no guhabwa aya mashanyarazi yo ku mihanda no mu ngo zayo.
Ni amashanyarazi yashyizwe ku mihanda yose iri muri iyo Mirenge ndetse acanira uduce tw’ubucuruzi, amashuri, insengero, amavuriro, inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirarangombe mu Murenge wa Busanze, Nshimiyimana Emmanuel, yavuze ko abagatuye basabwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa amashanyarazi.
Ati “Urabona nk’aka gasantere ka Gisenyi karimo guhinduka bitewe n’ibikorwa by’iterambere birimo kuhashyirwa. Ubu dufite ishuri ryigisha imyuga y’ubudozi, gusudira n’ububaji bahise batuzanira. Si ibyo gusa kuko hari n’abaturage bafunguye inzu zo kogosheramo abandi bazana ibyuma bisya.”
Amasaha y’ubucuruzi yariyongereye
Umuturage wo mu Mudugudu wa Gisenyi, Umurenge wa Busanze, Nshimiyimana Charles, yavuze ko amashanyarazi yahinduye byinshi mu mibereho yabo birimo kubafasha kwikura mu bukene, kwicungira umutekano n’ibindi.
Ati “Mbere twaracuruzaga tugafunga saa moya nabwo twarinze gucana udutadowa ariko uyu munsi turakora tukageza saa yine z’ijoro ubona hakiri ku manywa. Ubu buri muhanda usanga ufite amatara ndetse n’imbere y’urugi rwa buri muturage ugasanga habona neza nta kibazo.”
Ibyishimo ku mashuri
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Masiga, Niyibizi Innocent, yavuze ko iri shuri ari rimwe mu yahawe amashanyarazi mu kwezi gushize akaba abafasha mu bikorwa bitandukanye birimo kwigisha ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi n’ibindi.
Ati “Ku bw’amahirwe aya mashanyarazi yaraje tubasha kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga nta nkomyi, ubu isaha n’isaha umwana wese abasha kujya mu cyumba cy’ishuri cy’ikoranabuhanga."
Uyu muyobozi avuga ko banagorwaga no gucunga umutekano w’ikigo kubera ko nta matara cyari gifite, ariko ubu bikaba byarakemutse ku buryo ushinzwe kukirinda aba acyitegereza cyose mu masaha y’ijoro.
Ati “Hari byinshi byakemutse, ubu isaha n’isaha duhorana internet ya WiFi, aho abarimu bayifashisha mu gukora ubushakashatsi kugira ngo biyungure ubumenyi, babashe guha abanyeshuri uburezi bufite ireme.”
Umwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri mu mwaka wa gatandatu witwa Igiraneza Statine, yavuze ko aho amashanyarazi aziye babasha kwiga no mu masaha ya nimugoroba.
Ati “Amashanyarazi yatubereye igisubizo kuko tubasha gusubira mu masomo twize. Ataraza twageraga saa kumi n’imwe z’umugoroba tugahita twitahira ariko ubu tubasha kwiga kugera na cya gihe haba hatabona neza.”
Abaturage batangije imishinga ibyara inyungu
Mbonimpa Athanase ukora akazi ko kogosha yavuze ko amashanyarazi yatumye yihangira umurimo. Ati “Amashanyarazi turayakoresha nta kibazo. Mbere twakoreshaga moteri zinywa mazutu zikatugora kuko zapfaga buri munsi ariko ubu nta kibazo tukigira. Nibura ku munsi nogosha abantu nka 30”.
Si mu Murenge wa Busanze gusa aya mashanyarazi yafashije abahatuye. Mu Murenge wa Nyagisozi nawo abo IGIHE yabashije gusura bavuze ko yabakuye mu bwigunge ndetse batangiza imishinga ibyara inyungu.
Ntwari Frédéric wo mu Kagari ka Mwaya muri uyu Murenge, yavuze ko amashanyarazi yahinduye byinshi mu gace batuyemo kuko hari ibikorwa byinshi biyakenera babonaga bakoze urugendo rw’amasaha abiri bajya mu gasanteri ka Viro kubishakayo.
Ati “Ubu tubasha gusya ibinyampeke bitandukanye, abaturage batuye hano ntibakivunika babijyana ku i Viro. Uteze igare kugerayo ni 300Frw rimwe na rimwe wahagera ugasanga imashini zapfuye ugasanga ni ibibazo gusa.”
Mutangana Célestin yahise ahindura imashini ye isya yakoreshaga mazutu bigatuma yunguka amafaranga macye, uyu munsi akoresha iy’amashanyarazi.
Ati “Mu by’ukuri amashanyarazi twayabonye tuyakeneye kandi atugirira akamaro kanini cyane, tukaba turimo tuyabyaza umusaruro. Nko kuri iki cyuma cy’imashini mbona binyorohereza.”
Yasobanuye ko ikoresha mazutu yayiguriragamo Litiro eshanu za 5000Frw ku munsi ikamwungura 4000 Frw igihe atayakije buri kanya ariko yaba ayakije inshuro nyinshi akaba yanahomba. Ubu ngo ku munsi akoresha amashanyarazi ya 5000 Frw akunguka nibura 8000 Frw.
Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyagisozi Umurenge wa Nyagisozi, witwa Nkurunziza Félicien yagize ati “Amashanyarazi adufasha muri byinshi uhereye no ku mutekano. Ubu imihanda yose iracaniye ku buryo tugenda ntacyo twikanga, n’abanyerondo bikabafasha. Ikindi ubu iyo tugeze mu nzu, nta gucana agatadowa, duhita dukanda ku gikuta hakabona.”
Umwaka ushize w’Ingengo y’imari wa 2018/19 warangiye ingo zifite amashanyarazi mu Karere ka Nyaruguru ari 81.64% zirimo 25.34% zifatiye ku muyoboro mugari na 56.30% zikoresha adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
REG igaragaza ko magingo aya, amashanyarazi ageze ku ngo zisaga 52.8%, bingana n’abafatabuguzi miliyoni 1.4. Barimo abasaga miliyoni imwe bakoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari (38.5%), n’abarenga ibihumbi 400 (14.3%) bakoresha adafatiye ku muyoboro mugari.



















TANGA IGITEKEREZO