Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Ruramba kuri uyu wa Gatandatu.
Muri uwo muganda hashijwe ibibanza bizubakirwamo bamwe mu batishoboye batagira aho kuba.
Habitegeko yavuze ko nyuma yo kubona ko bafite umubare munini w’abaturage basembera, bahisemo kubafasha kubona aho kuba mu buryo bwihuse.
Ati “Twararebye dusanga abaturage bakwiye kugira uruhare mu gufasha abavandimwe babo kugira aho bakinga umusaya; ni muri urwo rwego twatangije icyo gikorwa ndetse twabishyize no mu Mihigo y’Akarere kacu. Ayo mazu 640 turifuza kuyubaka muri aya mezi atatu.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko ubuyobozi butabyishoboza bwonyine, bahisemo gufatanya n’abaturage bagatanga imiganda.
Abaturage bazatanga imbaraga zabo mu kubaka naho ubuyobozi bw’akarere butange amabati, inzugi n’amadirishya.
Hazubakwa inzu z’ibiti mu buryo bwihuse zikurungirwe neza ku buryo zizaba zikomeye.
Umwe mu baturage batangiye kubakirwa witwa Mukarukundo Febronie w’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko amaze imyaka 12 atagira aho kuba agenda acumbika mu bagiraneza.
Yagize ati “Kuva muri 2007 singira aho kuba ngenda ncumbika aho ngeze mu bagiraneza; umwaka ushize n’ibwo umugiraneza yanguriye ikibanza none bagiye kucyinyubakira mbone aho mbana n’abana banjye bane.”
Mu Karere ka Nyaruguru abaturage batagira aho kuba biganjemo ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Bifuza ko bazahabwa n’iby’ibanze bibafasha kwiyubaka no kuva mu bukene bukabije birimo nk’amatungo magufi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO