00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe ikomeretsa batatu barimo abasirikare

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 July 2022 saa 09:46
Yasuwe :

Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru ihitana umuntu umwe naho abandi batatu barimo abasirikare babiri barakomereka bikomeye.

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda uri mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Nyanza, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 ahagana saa Sita z’amanywa.

Amakuru atangwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko imodoka yakoze impanuka ari ‘Jeep’ yagonze igiti irangirika cyane.

Yari itwawe na Ntivuguruzwa Jean de Dieu w’imyaka 29 wahise yitaba Imana.

Abakomereste ni Niyonkuru Vestine w’imyaka 36 n’abasirikare babiri ari bo Muhoza Catherine w’imyaka 27 na Munyaneza Eric w’imyaka 42.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko hataramenyekana icyataye iyo mpanuka ariko iperereza riri gukorwa.

Ati “Iperereza riracyakomeza kuko abapolisi bahageze barapima bakusanya ibimenyetso, iperereza rero riracyakomeza mu gihe na dosiye nayo irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Abakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya CHUB kwitabwaho n’abaganga naho umurambo w’uwitabye Imana wajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

Abakoze impanuka bavaga mu Karere ka Bugesera berekeza mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye gusura imiryango yabo.

Iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe abandi batatu barakomereka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages