Yabakubitiye mu murima w’icyayi uherereye mu Mudugudu wa Uwurusugi mu Kagari ka Kabere, ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Rudatsimburwa Alexis, avuga ko inkuba yakubise abo baturage mu mvura.
Ati “Imvura yari imaze nk’iminota 20 igwa ariko yari nkeya. Inkuba yakubise abaturage bari mu murima babagara icyayi, umwe ni we wapfuye abandi batatu bahungabanye twabajyanye ku Bitaro bya Munini bari gukurikiranwa n’abaganga.”
Yakomeje avuga ko bagiye kongera kwibutsa abaturage kwirinda inkuba.
Inkuba yaherukaga gukubita abaturage muri uwo Murenge wa Nyabimata muri Werurwe 2018 ubwo abagera kuri 45 bari mu rusengero yabakubitaga ikicamo 16.
Nyuma yaho Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ibafata mu mugongo irabahumuriza ibagira n’inama zo kwirinda inkuba.
Yabibukije ko bagomba kwirinda kujya hanze igihe imvura iri kugwa, kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa kwitwaza imitaka ifite udusongero tw’ibyuma, basabwa no kudakoresha ibyuma by’amashanyarazi mu mvura.
Icyo gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko Leta igiye gushyira imirindankuba ahakunze kwibasirwa n’inkuba harimo no mu Murenge wa Nyabimata aho yari iherutse gukubita abaturage bari gusenga yicamo 16.
Muri Gashyantare 2019 mu Karere ka Nyamagabe gahana imbibi na Nyaruguru inkuba yakubise abantu batatu bo mu Murenge wa Kitabi ibasanze mu buriri aho bari baryamye, yicamo babiri undi arakomereka.

Ibitekerezo 0