Mu ibaruwa yo kuwa 30 Werurwe 2015, IGIHE ifitiye kopi, Rumanzi Isaac yandikiye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo agaragaza ibyo umuyobozi w’Akarere amuziza, birimo kumutegeka gutekinika umubare w’ubuso bwagombaga gukorwaho amaterasi mu Murenge wa Mata.
Muri iyo baruwa Rumanzi Isaac yagize ati “Mu mwaka wa 2012-2013, ubwo mu Murenge wa Mata hari hateganyijwe gukorwa amaterasi ku buso bwa hegitari 100 hagakorwa 71, Umuyobozi w’Akarere yadutegetse ko dutanga raporo ko hakozwe hegitari 100 ndabyanga.”
Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere yiyambaje umukozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu Murenge wa Mata hamwe n’ushinzwe ubuhinzi muri uwo murenge bamusinyira ko hakozwe hegitari 100 kandi ari 71.
Meya Habitegeko yareze Rumanzi muri Komisiyo ishinzwe imyitwarire ku rwego rw’Akarere, ariko abayize bemeza ko atagomba gusinyira ibitarakozwe, kuko byamugiraho ingaruka mbi.
Rumanzi avuga ko ibi byamubujije amahoro mu kazi kugeza ubwo kuwa 21 Mata 2015 afashwe na Polisi akekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta, ariko akaza kurekurwa.
Ikindi uyu muyobozi ashinja Meya ni ugutwara amafaranga y’Ubudehe yari agenewe guha abaturage b’Umurenge wa Mata amashanyarazi, akayajyana mu yindi mirenge kandi atari bo yagenewe.
Yagize ati “Twabajije umuyobozi impamvu amafaranga 19 299 000, twageneye guha amashanyarazi abaturage b’Umurenge wa Mata, hakoreshejwemo amafaranga 7 427 500 gusa andi akayatwara mu yindi mirenge, avuga ko tumusuzuguye. Abaturage batubaza aho amafaranga yabo yo kubaha amashanyarazi twayashyize tukabura icyo tubasubiza.”
Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, igaragaza ko Umurenge wa Mata wasabye umucungamari wa Banki y’abaturage ya Nyaruguru kwimura amafaranga angana na 19 299 000 ayakura kuri Konti y’umurenge akayashyira kuri konti y’icyari ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura (EWSA) ngo gihe abaturage amashanyarazi.
Niyitegeka Eric ukuriye sosiyete ECENER yakwirakwije amashanyarazi mu Murenge wa Mata, yabwiye IGIHE ko batigeze bakira aya mafaranga kuri konti, ko ayo bakiriye ari amafaranga y’u Rwanda 7 427 500 gusa bishyuriye gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo zigera ku 100 zo mu Murenge wa Mata.
Twagerageje kumva icyo Ubuyobozi bw’ bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga kuri ibi bibazo, ariko dushatse Meya Habitegeko Francois, tumubura inshuro nyinshi kuri Telefoni, bamwe mu bo bafatanya kuyobora bo badutangarije ko bari mu nama baduha gahunda, ariko igeze tubahamagaye ntibitaba.
Rumanzi Isaac wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata yahagaritswe by’agateganyo ku kazi kuwa 21 Werurwe 2015 ubwo yakiraga ibaruwa imuhagarika yari yoherejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yanditswe kuwa 16 Werurwe.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana



















TANGA IGITEKEREZO