Yabigarutseho ku wa 7 Ugushyingo 2019 ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cy’icyayi cya 2020 A mu Murenge wa Kivu.
Yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kivu gutera ingemwe z’icyayi, kugikata no kukibagararira muri zone ya Muganza-Kivu Tea Factory.
Yasuye kandi uruganda ruhinga rukanatunganya icyayi rwa Muganza-Kivu Tea Factory ashima imikorere yarwo asaba abayobozi barwo gukomeza gufatanya n’abahinzi kongera umusaruro uva kuri hegitari.
Yababwiye ko bafite ubutaka bwiza buberanye n’icyayi ariko bakiri inyuma mu buhinzi bwacyo.
Ati “Mu mpera z’umwaka wa 2018 ubuso bwari buhinzeho icyayi muri Nyaruguru bwari bugeze kuri hegitari 4 319, birashoboka ko ubu buso twabukuba inshuro enye cyangwa eshanu bukagera hagati ya hegitari ibihumbi 16 na 20 zihinzeho icyayi.”
Yashimiye abahinzi kubera ko igiciro cy’icyayi cy’u Rwanda cyazamutse ku isoko mpuzamahanga avuga ko biterwa n’imbaraga bashyira mu buhinzi bw’icyayi.
Ati “Ndashimira mwe abahinzi muri hano mwese ku bw’imbaraga n’umuhate mwagiye mwongera mu gukorera icyayi cyanyu kandi cyacu. Igiciro kigurwaho icyayi cy’u Rwanda kuba kimaze gutumbagira nk’uko mwabyumvise nabyo ni mwe tubikesha. Mukomereze aho.
Bamwe mu bahinzi b’icyayi bagaragaje ko bishimiye intamwe ubuhinzi bw’icyayi bumaze kubagezaho mu miryango yabo ndetse n’ ibikorwaremezo birimo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibindi.
Gusa bagaragaje imbogamizi y’uko umusaruro w'icyayi mu gihembwe gishize wabaye muke bitewe ahanini nuko batinze kubona amafumbire.
Umwe mu bahinzi ati “Ubushize icyayi nta musaruro cyagize kuko imvaruganda yarabuze, yaje rimwe kandi iza nyuma ahagana mu kwezi kwa kane; ubundi yagombye kuza nibura mu kwa gatatu no mu kwa cumin a kumwe.”
Gusa bavuga ko ubu noneho bizeye ko umusaruro uziyongera muri iki gihembwe kubera ko iby'ibanze babiboneye ku gihe.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yasabye abahinzi b’icyayi ko mu gihe bahuye n'imbogamizi mu buhinzi bwabo bakwiye guhita babimenyesha ubuyobozi kugira ngo bubafashe.
Ati “Icyo nababwira ni uko igihe bahuye n’ikibazo turahari kugira ngo tubafashe; hari ubuyobozi bw’Akarere, NAEB n’izindi nzego zikorana n’abahinzi mu rwego rw’icyayi hari amakoperative zabo, abo bose ni icyo bashinzwe.”
Minisitiri Mukeshimana amaze gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cy’icyayi cya 2020 A yasuye uruganda rwa Muganza -Kivu Tea Factory, asaba ubuyobozi gukomeza gufatanya n’abahinzi kongera umusaruro uva kuri hegitari.











Ibitekerezo 0